Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 35 kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zirwanaho ziramurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.
RDF yatangaje ko hari n’abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z’u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.
Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe nyuma y’uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric