Barasaba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga hafi yabo


Kuri uyu wa gatandatu, tariki 17 Nzeli ubwo abaturage bo mu karere ka Nyagatare basobanurirwaga n’imikorere ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera,  basabye ko bakwegerezwa ishami ryayo kuko byabafasha cyane mu butabera.

Ni mu bukangurambaga iyi laboratwari yatangiye bwo kuzenguruka uturere isobanurira abaturage imikorere ya RFL kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa na serivisi gitanga batangire bayigane ku bwinshi.

Muri serivisi batanga basobanuriye abaturage harimo serivisi yo gupima uturemangingo ndangasano, serivisi yo gupima uburozi n’ingano za alcohol iri mu maraso, serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, serivisi yo gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe.

Hari kandi serivisi yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, serivisi yo gusuzuma inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, serivisi y’ibyahumanijwe na mikorobe ndetse na serivisi yo gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Uwitwa Gatabazi David yatangaje ko baramutse bashyize ishami ryayo muri buri karere byabafasha  kujya babegera kare ibimenyetso bitarasibangana.

Mukansanga Diane we yagize ati “ Numvaga iki kigo kibera i Kigali abaho aribo bakigana gusa, ubu rero nasobanukiwe ko nanjye nakigana gusa icyifuzo cyanjye ni uko batwegereza iyi serivisi hano ku buryo twabasha kubageraho mu buryo bworoshye.”

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Karangwa Charles, yatangaje ko kuva mu kwezi gushize batangira ubukangurambaga bwo gusobanurira abantu icyo RFL ikora kuri ubu hari serivisi nyinshi zitari zifite akazi kenshi zisigaye ziganwa n’abaturage benshi.

Yavuze ko babanje kuganiriza abayobozi mu nzego zitandukanye kuko aribo bagera ku baturage bwa mbere, avuga ko kuri ubu igikurikiyeho ari ukuganiriza abaturage kugira ngo babamenye babagane bahabwe ubutabera bunoze ari nacyo Leta yifuza.

Ku kijyanye no kuba bakwegereza serivisi zabo abaturage muri buri karere yatangaje ko babitangiye aho kuri ubu bafite amashami abiri mu turere twa Rusizi na Rubavu ngo buhoro buhoro bakazagenda bagera n’ahandi.

Ati “Turateganya kumanura amashami, ubu tumaze gushyiraho amashami abiri mu Burengerazuba kuko hasohokaga ibizami byinshi amashami yacu ari Rubavu na Rusizi ariko turateganya no gukomeza buri Ntara ikazaba ifite ahantu dushobora gufatira ibizami ndetse bikaza muri laboratwari n’imodoka zacu mu buryo bwo korohereza abaturage.”

Dr Karangwa yavuze ko kandi muri RFL nta serivisi igomba kumara iminsi irenze irindwi ngo kuko bavuguruye serivisi zose, anibutsa abaturage ko Leta yabashyiriyeho nkunganire ya 50% kuri serivisi bahabonera.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment