Papa Francis yakoze igikorwa kitigeze kibaho muri Kiliziya Gatorika


Kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nyakanga 2022, ababikira babiri Raffaella Petrini na Yvonne Reungoat ndetse n’umulayiki, Maria Lia Zervino, Papa Francis yashyize mu kanama ngishwanama kamufasha mu up gutoranya Abasenyeri ku Isi, ubusanzwe kari kagizwe n’abagabo gusa. 

Ni ubwa kabiri umubikira Petrini agiriwe icyizere na Papa Francis mu gihe kitageze ku mwaka. Mu Ugushyingo umwaka ushize, Papa yamugize Umunyamabanga Mukuru muri leta ya Vatican.

Umubikira w’Umufaransa, Reungoat, ni umwe mu bagore ba mbere bashyizwe mu rwego rushinzwe abihayimana mu 2019, mu gihe Lia Zervino, ari uwo muri Argentine usanzwe ari umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abagore muri Kiliziya.

Aba bagore ni bamwe mu kanama k’abantu 14 barimo aba-cardinal, abasenyeri n’abapadiri.

Papa Francis akomeje gushyira imbere uburinganire muri kiliziya, itaremera ko umugore yaba umupadiri. Kongera abagore mu buyobozi bwa kiliziya hari abasanga ari intambwe yo gukuraho iyi miziro.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment