Tariki 3 Kamena 2022 nibwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya, Yasmin D. Amri Sued, yarazamuye ibendera ry’u Rwanda ku cyicaro cy’ikigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo “IVI”.
Ambasaderi Yasmin Sued yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwigira ku kigo “IVI” nk’umuryango ukuze, ufite ubunararibonye n’ubumenyi kandi rwiyemeje gukorana umurava kugira ngo rugere ku ntego yarwo.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IVI, George Bickerstaff, yahaye ikaze u Rwanda mu muryango avuga ko ari ishema gusangira na rwo intego zo kurandura indwara ahanini zitizwa umurindi n’ubukene n’ubusumbane mu kubona imiti n’inkingo.
Perezida Kagame aheruka gutangaza ati “Ikorwa ry’inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya “BioNTech” rizafungura amahirwe yo kubona inkingo ku buryo bungana ku rwego rw’Isi. U Rwanda rwiteguye gutangiza uruganda rukora inkingo rwifashishije ikoranabuhanga rya RNA mu bihe biri imbere, ku bufatanye na BioNTech ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ku mugabane wa Afurika no hirya yayo.”
U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu gihe rufite gahunda yo kubaka uruganda rukora inkingo zirimo iza Covid-19 n’indi miti, rukaba rwinjiye muri IVI rwiyongera ku bindi bihugu 38 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS”, rukaba rufite uruhagarariye mu nama y’ubutegetsi ureberera inyungu akaba ari Dr Leon Mutesa.
Ange KAYITESI