Abayobozi b’inzego z’ibanze za Nyaruguru basabwe gukora kinyamwuga


Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo Habitegeko Francois yaburiye abayobozi bakorana anabasaba gukora kinyamwuga bakareka amagambo no kwirirwa mu nzoga kandi udashoboye akarekura akajya mu bindi.  Yagize ati “Abafite ingeso mbi, kwiyandarika, abantu bafashe amapaji mu kabari, saa sita ukagenda ugasanga gitifu w’Umurenge akutse Primus, kurya bitanu by’umuturage ngo umuhe girinka, kumurya bibiri ngo urangize urubanza rwe, nta mikino”.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Nyaruguru bibukijwe inshingano zabo

Ibi akaba yarabivuze ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, ubwo hasinywaga imihigo hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’abafatanyabikorwa, Umuyobozi w’aka  Karere, Habitegeko Francois, yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bafite ingeso mbi zo kwiyandarika, ababwira ko bakwiye kuva mu nzira aho gukomeza kubera abaturage ibisitaza.

Yabibukije ko uwumva adafite ubushake bwo gufasha abaturage no gukora nk’uwikorera yabivamo akajya ku ruhande mu byo ashoboye.yagize ati “niba ari wowe kibuye abaturage basitaraho ngo batagera aho bagomba kugera, va mu nzira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bateshuka ku nshingano zabo 

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru nyuma y’aho Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yihanangirije abayobozi bo mu nzego z’ibanze, bo mu Mudugudu wa Mubazi, Akagali ka Muganza, Umurenge wa Muganza, bemeje ko ibi umuyobozi w’Akarere yatangaje ntacyo yibeshyeho, ngo kuko usanga abayobozi babo baha agaciro ibitabafitiye akamaro.

Mu mwaka w’imihigo wa 2018/2019, Akarere ka Nyaruguru gafite imihigo 64 irimo 25 yo mu bukungu, 27 ijyanye n’imibereho myiza, na 12 ijyanye n’imiyoborere myiza. Iyo mihigo yose izatwara ingengo y’imari isaga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru biyemeje ko bagiye guhindura imikorere ikarushaho kuba myiza, ku buryo ubutaha bazaza mu myanya ya mbere mu kwesa neza imihigo.

Tubibutse ko mu kwesa imihigo ya 2017/2018, Akarere ka Nyaruguru kabonye umwanya  wa 24 mu turere 30, aka Karere kakaba karavuye ku mwanya wa 15 mu mwaka wari wabanje.

 

IGIHOZO UWASE Justine

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.