Nk’ahandi hose mu gihugu, abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Ukurikije uko amatora asanzwe ategurwa n’uko aba yitezwe, hari ibishya byagiye bigaragaramo bitamenyerewe. Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2024, kibera hirya no hino mu gihugu. Ukurikije uko amatora asanzwe agenda, hari ibisa n’ibyatunguranye ukabona ko n’ababarura amajwi batabifiteho amakuru afatika hamwe bakabanza kugisha inama. 1.Usoma amajwi ni umwe Mu byumba byinshi by’itora, uwasomaga ibiri ku mpapuro abaturage batoreyeho wasangaga ari umwe, undi uri imbere agahira yandika ibyo basomye. Nubwo…
SOMA INKURUDay: July 15, 2024
Ngoma: Urubyiruko rwatoye bwa mbere rwageneye ubutumwa abazatorwa
Mu gihe Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite, uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2024, urubyiruko rutoye bwa mbere rwagaragaje ibyishimo rufite byo kuzuza izo nshingano nk’abinjiye mu cyiciro cy’abafatwa nk’abakuze. Ibynshimo byabo ariko bigeretseho n’ibyifuzo bafite ku bayobozi bitoreye. Urubyiruko rutoye bwa mbere, ni ukuvuga abujuje imyaka 18 ndetse n’abayirengejeho gato ariko bari bataratora na rimwe, batangaza ko banezerewe kuko bumva bakoze igikorwa gikomeye cyo kwitorera abayobozi ndetse barimo na Perezida wa Repubulika. Abatoreye kuri Groupe scolaire Rurenge Protestant iherereye mu kagali ka Gitaraga, umurenge wa…
SOMA INKURUBugesera: Site y’itora yarangije gutora saa yine za mu gitondo
Mu gihe ama site y’itora atandukanye yagize ibibazo byo kugira abantu benshi bakomeje kwiyongera bakarenza igihe cyo gusoza amatora cya saa cyenda, bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera baciye agahigo ko kurangiza kwitorera abayobozi mu masaha atatu. Abesheje agahigo ni abo mu murenge wa Mayange kuri site y’urwunge rw’amashuri rwa Kibenga aho itora ryarangiye rugikubita. Aha Kibenga hatoreye abaturage 2944 bakaba barangije amatora saa yine za mu gitondo, maze abaturage bisubirira mu mirimo yabo inyuranye. Mu karere ka Bugesera muri Rusange, amatora yaranzwe n’udushya twinshi. Nko mu murenge…
SOMA INKURU