Perezida Kagame yavuze ko nta hantu habi u Rwanda rutageze bityo utegura guhungabanya umutekano warwo akarushwanyaguza ariwe bizabaho. Ibi yabivuze mu birori bisoza umwaka we na madamu we batumiyemo abantu batandukanye muri Kigali Convention Center. Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko imyaka ibaye myinshi u Rwanda ruvuye hasi cyane,rukubakwa none ubu rukaba rugeze ahashimishije. Ati “Usubije amaso inyuma,imyaka iragiye,ibaye myinshi,aho tuvuye,amateka ya bundi bushya tukubaka igihugu cy’u Rwanda,twahereye hasi cyane kubera amateka yacu tuzi.Sinirirwa nyasubiramo.Twahereye hasi cyane ku buryo nta hasi cyane haharuta twajyaga kugera.” Yavuze ko ubu ’aho gushwanyagurika…
SOMA INKURUMonth: January 2024
Ubuyapani mu bwoba bukomeye bwa Tsunami
Ubuyapani bwatanze umuburo ko hashobora kwaduka Tsunami ikomeye nyuma y’umutingito w’igipimo cya 7.6 watigishije igice cyo hagati mu gihugu. Abaturiye inkengero z’inyanja ahitwa Noto muri perefegitura ya Ishikawa basabwe “guhunga ako kanya” bajya hejuru ku misozi, nk’uko televiziyo y’igihugu NHK yabitangaje. NHK yavuze ko umuhengeri wazamutse ukagera ku burebure bwa metero eshanu wageze i Noto. Abategetsi baburiye ko Tsunami ishobora kwibasira na perefegitura za Niigata na Toyama zituranye na Ishikawa, ko aho naho umuhengeri ushobora kugera kuri 3m. Televiziyo y’igihugu yakomeje kwerekana mu nyuguti nkuru ijambo “NIMUHUNGE”, isaba abahatuye kwerekaza…
SOMA INKURUU Bwongereza: Bizihije iminsi mikuru isoza umwaka bari mu gahinda kadasanzwe
Imibare yatangajwe ivuye mu ikusanyabiterezo ritandukanye kuri iki Cyumweru, igaragaza ko benshi mu baturage b’u Bwongereza mu myaka itatu ishize bivanye muri EU mu buryo bwuzuye, itazanye impinduka bari biteze. Mu babajijwe, 54% bagaragaje ko kwivana muri EU byagize ingaruka mbi cyane ku bukungu bw’u Bwongereza mu gihe abemeza ko byabaye byiza ari 13%. Mu babajijwe kandi 53% bavuze ko kwivana muri EU byagabanyije imbaraga z’u Bwongereza bwo kubasha kugenzura abinjira ku mipaka yabwo mu gihe 57% bavuga ko byagabanyije ububasha bari bafite mbere bwo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa byakorewe…
SOMA INKURUImpamvu y’intandaro y’agahinda gakabije mu rubyiruko rwa USA
Kaminuza ya Harvard muri Amerika ishami ry’uburezi, muri raporo bashyize ahagaragara bagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwibasiwe n’indwara z’umuhangayiko n’agahinda gakabije ruterwa no kubaho nta ntego ndetse n’igisobanuro cy’ubuzima. Iyi raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu Ukuboza 2022 hifashishijwe urubyiruko rusaga 709 ruri hagati y’imyaka 18 na 25. Muri 709 bifashishijwe mu bushakashatsi, 29% bavuze ko bafite ikibazo cy’agahinda gakabije ndetse 36% bafite ikibazo cy’umuhangayiko. Abagera kuri 58% bavuze ko agahinda gakabije bagaterwaga no kutagira intego ndetse no kubura igisobanuro…
SOMA INKURU