Polisi yo muri Espagne ikorera mu Gace ka Llica d’Amunt hafi y’i Barcelone, yavumiwe ku gahera n’abantu bagera kuri 50 yabujije kwishimisha ubwo yabafataga basambanira hamwe ndetse banarenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19. Abo bantu Polisi yabaguyeho bateje urusaku mu rusisiro ariko by’umwihariko batabwa muri yombi kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagaterana bageze kuri 50 kandi amabwiriza avuga ko batagomba kurenga icumi. Ikinyamakuru El Mundo cyo muri Espagne cyatangaje ko byabaye bibi ubwo babiri mu bari batumiwe muri icyo gikorwa cyo gutangira umwaka, bayobaga bakajya gukomanga ku rugi…
SOMA INKURUMonth: January 2022
Gicumbi: Mu gikorwa cy’iminsi itatu hafashwe 50 bakekwaho gusambanya abana
Mu minsi itatu isoza umwaka wa 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 50 batuye mu karere ka Gicumbi bakekwaho gusambanya abana harimo ababateye inda n’ababafashe ku ngufu. Iki gikorwa kigamije gukumira no kurwanya ibyaha byibasira abana birimo no kubasambanya cyakozwe hagati ya tariki 29 Ukuboza 2021 n’iya 1 Mutarama 2022. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko icyaha cyo gusambanya abana nta muntu ukwiye kugikerensa ndetse inzego z’ibanze n’abaturage bakwiriye gutanga umusanzu wabo mu kukirandura burundu. Yagize ati “RIB irasaba abantu kugumya gufatanya na yo bayiha…
SOMA INKURUGakenke: Ikibazo cy’abaturage bakiri mu manegeka gikomeje gutera inkenke
Gutuza neza imiryango irenga ibihumbi 26 igituye mu manegeka bitewe n’imiterere y’akarere ka Gakenke kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye cyane, bikomeje kuba ikibazo. Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yasobanuye ko kubera ubuhaname bw’imisozi iri muri aka gace hari aho usanga aho abaturage batujwe hagiye mu manegeka kubera kunyerera k’ubutaka . Ati “Ubu turi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire, “RHA”, kuri site z’imiturire 234 zivuye kuri 264, murumva ko izindi 30 na zo twasanze zitaturwa, ubu twamaze kuzigena igisigaye ni ukugezayo ibikorwaremezo.’’ Yavuze ko nyuma yo kuzigezamo ibikorwaremezo ngo…
SOMA INKURU