Minisitiri Gatabazi yaciye amarenga ku bitegereje abanze kwikingiza covid-19

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko udashaka kwikingiza ari uburenganzira bwe ariko ko nta burenganzira afite bwo gushyira abandi mu byago. Ati “Umuntu afite uburenganzira bwo kutikingiza ariko ntabwo afite uburenganzira bwo kwanduza abandi, nta n’ubwo afite uburenganzira bwo kwiyahura kuko Leta ifite inshingano zo kurengera wa wundi wahitamo icyamugirira nabi, ikamugira inama yo kugira ngo yikingize arengera abandi na we yirinde.” Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibikorwa byo gukingira biri kugenda neza, asaba abaturage kurushaho kubyitabira. Minisitiri…

SOMA INKURU

Omicron yageze henshi ahubwo ntibiramenyekana -Dr Tedros

Ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron bumaze kugaragara mu bihugu bigera kuri 77 ku Isi, ariko hari ubwoba ko bushobora kuba bwarageze mu bindi bihugu byinshi, ariko ntibumenyekane kubera ibipimo bicye. Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS” Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu bikwiye gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ati “Mu by’ukuri, tumaze kubona ko kwirengagiza iyi virus bitugiraho ingaruka. Nubwo Omicron idatuma umuntu aremba cyane, mu gihe umubare w’abayandura warushaho kwiyongera byagira ingaruka ku nzego z’ubuzima.” Kugera ubu ibihugu byinshi birimo u Butaliyani,…

SOMA INKURU