Ibiganiro by’abakuru b’ingabo uw’u Rwanda na DRC nyuma y’ibyavuzwe ku gitero cyitiriwe M23


Kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Ugushyingo 2021, nyuma y’icicikana ry’amakuru anyuranye ku gitero cyitiriwe M23,  Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense Célestin n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku mutekano w’Akarere no kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Nyuma y’ibi biganiro, Gen Célestin Mbala Munsense  yagize ati “Intumwa zacu ziri hano kugira ngo tuganire ku murongo washyizweho n’ibihugu duturanye mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo bitandukanye. Ibi bihuye n’ibyifuzo byatanzwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo bihuze imbaraga mu kurwanya iterabwoba ridindiza iterambere ryacu muri rusange.”

Gen Mbala Munsense yavuze kandi ko Ibi biganiro byanarebye ku mbaraga zashyizweho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaragara ku mipaka y’ibi bihugu, kigira ngo harusheho kunozwa imibanire y’ibihugu byombi no kushaho guteza imbere abaturage.

Ku biherutse kuvugwa ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku butaka bwa RDC baturutse mu Rwanda na Uganda, Gen Mbala yagize ati “Twahisemo guha umwanya Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM kugira ngo rikore akazi karyo, kandi rizatange ibisobanuro uko ibintu bimeze. ”

Ku cyumweru ni bwo amakuru yatangiye kuvuga ko abantu bitwaje intwaro binjiye muri RDC baturutse muri Uganda, bagaba ibitero mu midugudu ya Tshanzu na Runyoni muri RDC.

Nyuma y’iki gitero, ingabo z’u Rwanda zateye utwatsi ibivugwa ko haba hari uruhare zaba zifite mu gitero cy’uwahoze ari umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu itangazo ry’u Rwanda, Ministeri y’ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko uyu mutwe wa M23 utigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga uva muri RDC mu mwaka wa 2013, ahubwo wahungiye muri Uganda, ari na ho abagabye ibyo bitero baturutse kandi bahise banasubuira yo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko amakuru yose avuga ko aba barwanyi bahoze ari aba M23 baturutse mu Rwanda cyangwa ari na ho bahise bahungira atari yo ko ari ibihuha, bigamije kuzana umwuka mubi mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.