Ibiganiro by’abakuru b’ingabo uw’u Rwanda na DRC nyuma y’ibyavuzwe ku gitero cyitiriwe M23

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Ugushyingo 2021, nyuma y’icicikana ry’amakuru anyuranye ku gitero cyitiriwe M23,  Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense Célestin n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku mutekano w’Akarere no kurwanya imitwe y’iterabwoba. Nyuma y’ibi biganiro, Gen Célestin Mbala Munsense  yagize ati “Intumwa zacu ziri hano kugira ngo tuganire ku murongo washyizweho n’ibihugu duturanye mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo bitandukanye.…

SOMA INKURU

Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ni uburyo bwo guteza imbere umuryango -Madame Jeannette Kagame

Kuri uyu wa Gatatu, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ari uburyo bwo guteza imbere umuryango binyuze mu bufatanye n’ubwuzuzanye hagati yabo. Ibi yabitangarije mu nama yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire irimo kubera muri Tanzania, aho ihuje urubyiruko “You lead summit 2021 “Gender Equality forum. Abandi bayitabiriye barimo Ministri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abantu bumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’akamaro kabwo mu iterambere.…

SOMA INKURU