Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo bane bafatiwe mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bakekwaho gucuruza amavuta atemewe azwi nka mukorogo abantu bifashisha barimo gutukuza uruhu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021, nibwo aba bagabo bashinjwa kugurisha amavuta ya mukorogo beretswe itangazamakuru.
Polisi yatangaje ko aba bagabo uko ari bane yabafatiye mu Murenge wa Gatenga kandi ko icyo gikorwa kizakomeza mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Aba bagabo bemera amakosa y’uko bacuruzaga aya mavuta ariko bagahakana ko bayakuraga hanze.
Umwe yagize ati “ ‘Ncuruza amavuta muri rusange yo kwisiga ariko habonetsemo amavuta atemewe . Njye mbimenye vuba kuko mperutse kubibona kuri televiziyo mwafashe abantu muri kubimena, kuva ubwo ntabwo nongeye kurangura. Nari nafashe umwanzuro ko nzacuruza ayo mfite nkahita ndekera.”
Yongeyeho ku nyuma y’aho Leta ihagurukiye iki kibazo na we yaje gufatwa acuruza aya mavuta anemera amakosa y’icyaha yakoze abisabira imbabazi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibindi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda , Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uyakoresha.
Ati “Haba harimo Hydroquinone kandi ingaruka igira n’uko yangiza uruhu, uruhu ntiruba rukigira wa mumaro wo gukingira umuntu imirasire y’izuba. Uruhu ntiruba rugifite ubushobozi bwo kurinda umuntu indwara zishobora guturuka kuri za mikorobe zitandukanye n’amavirusi.”
Yaboneyeho kugira inama abakoresha aya mavuta n’abayacuruza y’uko bakwiye kuyirinda kuko ashobora kugira ingaruka z’igihe gito n’igihe kirambye zirimo na kanseri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha bafungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.
Ati “Umuntu ucuruza ibi bintu akaba azi ko azabizira akongera akabicuruza azi ko abandi bigeze kubizira, njye numva ko rwose icyo gihe imitekereze ye ishobora kuba ifite ibibazo.”
Kabera yavuze ko n’abinjiza ayo mavuta mu gihugu bakwiriye kubicikaho kuko mu minsi ya vuba bazafatwa.
ubwanditsi@umuringanews.com