Uko icyorezo cya Covid-19 cyifashe mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2020, habonetse abarwayi bashya 30 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,491  byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 25 bakize neza. Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda wageze ku 2,092, barimo abamaze gukira bagera ku 1,169 na 918 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batanu mu Rwanda. Abo bose batahuwe mu bipimo 275,385 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda. Abarwayi bashya batahuwe mu bapimwe mu midugudu iri mu kato yo mu Mujyi wa…

SOMA INKURU

Tanasha yatangaje byinshi ku muziki we

Ubwo umugore uheruka kubyarana n’umuhanzi w’icyamamare Tanasha Donna yizihizaga kugira abarenga miliyoni 1.5 bamaze kureba ndirimbo ye ya nyuma “Sawa”, yatangaje uburyo arara adasinziriye mu gukora umuziki we ndetse n’ibindi bibazo yagiye ahura nabyo. Yagaragaje ko kwikorera ku giti cye bitoroshye kuko yagiye ajya mu byumba by’inama aho byabaye ngombwa ko yemeza abayobozi bikarangira bashaka gusohokana nawe, bakizera umuziki we. Ati “Kurebwa na milioni 1.5 zirenga mu kwezi kumwe. Ibyo ni ibyagezweho kuri njye. Ntibyoroshye ku bagore muri uru ruganda babikora bonyine … Amajoro tudasinzira njye n’ikipe yanjye, gutera inkunga…

SOMA INKURU

Ibyatangajwe ku giciro cy’abipimisha Covid-19 ku bushake cyavuzweho byinshi

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” bwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda 47 200 ni ukuvuga amadolari ya Amerika 50,  yatangiye kwishyurwa n’abipimisha icyorezo cya COVID-19 ku bushake, ntaho ahuriye n’igiciro cy’igipimo aba yafashwe ubwacyo kikubye inshuro zirenga ebyiri. Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ukuri ku giciro gishya n’icyo abantu bakabaye bishyura, anahishura ko gahunda yo gupima ababyifuza yitabiriwe n’abarenga 100 tariki ya 28 Nyakanga 2020 ku munsi wa mbere yatangirijweho. Iyo gahunda yashyizweho kugira ngo abashaka gukora ingendo zijya hanze n’abandi babyifuza bafite ubushobozi bapimwe, bahabwe ibisubizo nyuma y’igihe…

SOMA INKURU

Uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 47 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), mu bipimo 3,521  byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 30 bakize neza. Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 1,005  mu 1,926 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, mu bipimo 251,815 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda. Abarwayi bashya batahuwe mu bapimwe mu midugudu iri mu kato n’abahuye n’abanduyemu Mujyi wa  Kigali: 36, Rusizi: 5, Nyamasheke: 4, Rulindo:  2. Bose bahise bashyirwa mu kato aho bakomeje kwitabwaho n’Abanyarwanda. Kugeza…

SOMA INKURU

IUCN yashyizeho uburyo bwihariye bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

IUCN yatangije gahunda ihamye yo gushyiraho uburyo bwihariye bwo guhangana n’ibibazo byugarije isi mu mihindagurikire y’ikirere. Iyi gahunda ikaba igamije gufasha za leta z’ibihugu, abikorera ku giti cyabo ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kwifashisha uburyo karemano mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurinda ukwangirika kw’ibinyabuzima. Stewart Maginnis, umuyobozi muri IUCN w’ishami rishinzwe kwifashisha uburyo karemano mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, yagize ati “Isi irajwe ishinga no gushaka umuti urambye wo guhangana n’imbogamizi zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ibura ry’ibiribwa n’ubuke bw’amazi, ndetse n’ibihe irimo byo guhangana n’icyorezo kiyibasiye. Niyo mpamvu ubu buryo IUCN yashyizeho bwo…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma yo kudakurikirana imitungo ya leta inyerezwa

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yatangarije kuri KT Radio ko Leta ikurikiranye arenga miliyari 10 yanyerejwe ariko ikaba imaze kugaruza miliyari 4 gusa. Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko mu mpamvu zituma kugaruza imitungo ya Leta bigorana harimo kuba umuntu washoboye kwiba Leta no guhisha ibimenyetso bitamunanira kuko aba afite amafaranga yahamo ruswa abacamanza bakamugira umwere, ati “Amafaranga si imegeri ngo ziramuboreraho”. Hakuzwumuremyi yanagaragaje ko abayobozi bafite umugambi wo kunyereza ibya Leta ikintu cya mbere bakora bakigera ku buyobozi ari ukwigizayo umuntu wese ushobora kubabangamira muri uwo mugambi…

SOMA INKURU

Amakuru mashya ku rukingo rwa Covid-19

Urukingo rwakozwe n’ikigo gikora imiti cyo mu Bushinwa rushobora kuboneka mbere y’uko uyu mwaka urangira nk’uko igitangazamakuru cya leta y’iki gihugu kibitangaza. Liu Jingzhen ukuriye ikigo kitwa China National Pharmaceutical Group (Sinopharm) yatangaje ko imirimo yo kurugerageza ku bantu biteganyijwe ko irangira mu mezi atatu ari imbere. Muri iki cyumweru, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza batangaje ko urukingo bakoze “rutanga ikizere”. Aba bo mu Bwongeraza bavuga ko igerageza ryarwo ryakozwe ku bantu 1,077, ryerekanye ko abarutewe bagize ubwirinzi (antibodies) n’uturemangingo rwa ’T-cells’ dushobora kurwanya coronavirus. Ibindi bigo…

SOMA INKURU

Uwayoboye Tanzaniya imyaka 10 yapfuye

Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa  Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2005 yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko, amakuru y’urupfu rwe akaba yatangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020. Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli, rivuga ko Benjamin W. Mkapa yaguye mu bitaro byitwa Jijini biri biherereye i Dares Salam muri Tanzaniya, nyuma y’iminsi mike yari ahamaze arwaye. Benjamin W. Mkapa yabaye Perezida wa gatatu wa Tanzaniya asimbuye Ali Hassan Mwinyi. Nyuma yo kuyobora…

SOMA INKURU

Imidugudu yo ku Muhima yashyizwe muri Guma mu rugo bitewe na Covid-19

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu “MINALOC” yatangaje ko imidugudu itatu (3) yo mu Kagali ka Tetero ariyo Umudugudu wa Tetero, Umudugudu w’Indamutsa, Umudugudu w’Intiganda yo mu Murenge wa Muhima,  mu Karere ka  Nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa cya Coronavirus. MINALOC yatangaje ko Umudugudu wa Kadobogo mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigarama muri Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya guma mu rugo. Imidugudu yagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo yari iyisanzwemo,  niKamabuye, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu…

SOMA INKURU

Icyo abinjira n’abasohoka mu Rwanda bazubahiriza hirindwa Covid-19

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko gupima Coronavirus ku bashaka kwinjira mu Rwanda ndetse no kujya mu mahanga bizajya bikorwa na Laboratwari y’Igihugu iri mu Mujyi wa Kigali, Umunyarwanda akazajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, umunyamahanga yishyure amadorari 100 ni ukuvuga asaga ibihumbi 95 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byatangajwe mu  gihe u Rwanda rukomeje imyiteguro yo gusubukura ingendo zo mu kirere ku wa 1 Kanama 2020, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko yatangiye gushyiraho uburyo bwo gupima abashaka kujya mu mahanga, nabinjira mu gihugu bagapimwa bakabona ibisubizo mu masaha 24.…

SOMA INKURU