Umukobwa yashinje Ali Kiba kumutereta kandi we nta mutima amufitiye


Ikinyamakuru E Daily cyatangaje ko umukobwa witwa Sasha Kassim yavuze ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo. Sasha yaje no gutangaza ko atifuza ubucuti buganisha k’urukundo n’uyu mugabo umaze amezi atanu akoze ubukwe.

Sacha arashinja Ali Kiba kumutereta

Uyu mukobwa Sasha yagize ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana”.

Ali Kiba arashinjwa ubuhehesi

Umukobwa yakomeje avuga ko hari abandi banyuranye bo mu myidagaduro yo muri Tanzania bahora bamutesha umutwe bamusaba ko bakundana. Gusa ngo we ntiyakundana n’Umunya Tanzania keretse bishobotse ko umuhanzi wo muri Amerika nka Chris Brown amusaba urukundo cyangwa se n’abandi bakomeye ku rwego rw’Isi.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.