Umusore wo mu karere ka Mukono w’imyaka 18 ashinjwa gufungura konti kuri Facebook mu mazina ya Medical Scrub Uganda yiyita Dr. Ronnie, akayikoresha yiyegereza abakobwa bashaka imirimo mu buvuzi, ukekwaho abashuka abizeza akazi, bamugeraho akabakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Umwe mu bo yaje gushuka, ni umuforomokazi wo muri Kireka muri Kampala, aho ku wa 11 Werurwe 2023, yaje kumutumira ngo bahurire mu Gace ka Ntunda mu karere ka Mukono, bahuye amufata ku ngufu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SCP Enanga Fred, yagize ati “Nyuma yo gushuka abashaka akazi b’abakobwa kuri Facebook, yasaga nk’ubakoresha ikizamini mu kiganiro, ubundi akabaha gahunda yo guhura ngo baganire ku miterere y’akazi.”
Polisi yakomeje itangaza ko uyu musore yaje gushakishwa n’itsinda ry’Umutwe udasanzwe wa Polisi muri Uganda, aza gufatwa.
Polisi yakomeje igira iti “Mu kumuhata ibibazo, yemeye ko yashukaga, akiba ndetse agasambanya abantu benshi, kubera konti ya Facebook yafunguje.”
Polisi yaburiye abakobwa n’abagore muri rusange ibasaba kwitwararika, bakirinda kuvugana n’uwo batazi ubashukisha akazi akoresheje ikoranabuhanga, kandi batarahura na we.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange