Uwingabiye Delphine, umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda n’umugabo we Rwarinda Theogene nyuma yo gukurikiranwaho kwaka no kwakira ruswa ndetse n’ubufatanyacyaha.
Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatagaje ko rwafunze uyu mucamanza nyuma yo kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko mu gihe umugabo we akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kuba icyitso muri icyo cyaha.
Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Mu ngingo ya gatanu y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018, ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gusaba cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu by’agaciro k’indonke yatse.
RIB iraburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya ndetse ikanashimira abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa, batanga amakuru.
INKURU YA TUYISHIME Eric