Sudani y’Epfo ibintu bikomeje guhindura isura


Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gukomeza inzira y’amahoro, nyuma y’imyaka isaga umunani iki gihugu kirimo imvururu n’umutekano muke bishingiye ku isaranganywa ry’ubutegetsi.

CGTN yatangaje ko kuri iki Cyumweru aribwo Perezida Kiir yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ku gira ngo azabone uko ashyiraho abandi badepite barimo n’abaturutse mu batavuga rumwe na Leta.

Hashize imyaka itatu hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi by’umwihariko Riek Machar.

Amasezerano yasinywe, avuga ko 1/4 cy’abadepite bagomba kuba baturuka mu ishyaka rya Visi Perezida wa mbere w’iki gihugu Riek Machar.

Mu gushyiraho Inteko Ishinga Amategeko nshya, abadepite ntabwo bazatorwa, ahubwo bazatangwa n’amashyaka baturukamo.

Amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo yashimwe n’Umuryango w’Abibumbye, uherutse no kwemera ko uzatera inkunga mu gushyira iherezo ku mutekano muke n’imvururu bikiri muri iki gihugu.

Mu kwezi gushize, ubwo Intumwa Idasanzwe y’Umuyobozi Mukuru wa Loni, Nicholas Haysom, yasuraga Sudani y’Epfo, yabwiye abayobozi b’iki gihugu ko Loni izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu rugamba rwo kugarura amahoro hagamijwe iterambere ry’abanya-Sudani y’Epfo.

Biteganyijwe ko Perezida Salva Kiir ashobora kuzashyiraho Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gitaha.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment