Rusesabagina yihakanye yivuye inyuma uwo ari we


Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, nibwo Rusesabagina Paul yasubiye kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku bijyanye n’iyongerwa ry’iminsi yo gufungwa by’agateganyo, dore ko iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe yarangiye, iburanisha rikaba ryatangiye asomerwa umwirondoro we, ariko yemeje ko  nyuma y’uko ahunze akishyira mu maboko y’Umuryango w’abibumbye yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda agahabwa ubw’u Bubiligi.

Me Rugaza David umwe mu bunganira Rusesabagina, yamwunganiye avuga ko mbere y’umwaka wa 1999, itegeko ritemereraga abantu kugira ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahise atakaza Ubw’u Rwanda bityo akaba asaba urukiko ko rwamukosorera umwirondoro.

Rusesabagina Paul wihakanye ubunyarwanda yavukiye ahahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.

Ubushinjacyaha bwanibukije ko uyu mwirondoro w ‘u Rwanda ahakana ari we wawitangiye mu bushinjacyaha, bunibutsa ko mu iburanisha rya mbere Ikijyanye n’ubwenegihugu cyari cyagarutsweho kigafatwaho umwanzuro,ko badakwiye kukigarura haburanwa kongera igifungo cy’agateganyo.

Urukiko rwanzuye ko kuba Rusesabagina yarahunze agafata ubwenegihugu bw’u Bubiligi bidakuraho ubwo yari afite bw’u Rwanda, cyane ko nta hantu na hamwe hagaragaza ko yaretse ubwenegihugu nyarwanda.

Twabibutsa ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel Hotel des Diplomates, aho Jenoside igitangira yagiye muri Hotel des Milles Collines, aba umuyobozi wayo.

Ku itariki 05 Ukwakira 2020, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana..

Rusesabagina wafatiwe ku kibuga k’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020 nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, akurikiranyweho ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no gutera inkunga iterabwoba.

Araregwa kandi icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba,  kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake,  ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,  ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment