Police VC ikomeje kwitwara neza muri Zone V

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, nibwo hakinwe imikino ya ½ cy’irushanwa rya ’Zone V’ riri kubera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Umukino wabanje kuba ni uwahuje Police VC na Sport-S VC yo muri Uganda yakiniraga imbere y’abakunzi bayo, ariko Police FC yabashije kwinjira neza mu mukino yegukana iseti ya mbere itsinze amanota 25-22, ariko mu ya kabiri Sport-S VC yongeramo imbaraga iyitwara ku manota 24-26.

Iya gatatu yegukanywe na Police VC ku manota 25-22, ariko bigeze mu ya kane iyitakaza bigoranye ku manota 28-30. Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yihagazeho ku ya nyuma ya kamarampaka iyitwara itsinze amanota 15-7.

Nyuma yo kwegukana umukino ku maseti 3-2, yahise igera ku mukino wa nyuma itegereza igomba kuva hagati ya APR VC na REG VC zombi zihagarariye u Rwanda.

APR VC yemeje REG VC iyitsinda amaseti 3-0 bitayigoye, na yo ihita igera ku mukino wa nyuma, uteganyijwe gukinwa ku wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025.

INKURU YA KAYITESI Ange

IZINDI NKURU

Leave a Comment