NESA igiye Gutangiza Ubukangurambaga bujyanye na PISA 2025

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 17 Werurwe kugeza ku wa 6 Mata 2025,    Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) iratangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzampahanga rya PISA 2025.

Umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga ukaba ubera ku kigo cya ES KANOMBE/EFOTEC guhera saa munani z’amanywa.

Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abarebwa n’uburezi bose, barimo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri, ibijyanye n’isuzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025.

Hazibandwa cyane ku kumenyekanisha PISA, akamaro kayo mu gutanga ishusho y’uburezi bw’igihugu, ndetse n’uruhare rwayo mu kugereranya urwego rw’ubumenyi bw’abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu.

Isuzuma rya PISA rigamije gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima bwa buri munsi, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu mwaka wa 1997. Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15.

Kugeza ubu buri myaka 3 isuzuma rya PISA rirakorwa, aho abanyeshuri bakora isuzuma ryo gusoma, imibare na siyansi. Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye iri suzuma.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga bukaba buzongera gusubukurwa kuva kuwa 15 Mata kugeza ku wa 26 Mata 2025.

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane

IZINDI NKURU

Leave a Comment