Kuwa Mbere, tariki 03 Werurwe 2025, nibwo umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Ababimbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Ravina Shamdasani yatangaje ko ihuriro rya AFC/M23 ryashimuse abo wise abarwayi ariko iri huriro ryabinyomoje.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi mu bya Politiki wa AFC/M23, yavuze ko ibyo Umuryango w’Abibumbye avuga ko iyo operasiyo yari igamije guhiga abasirikare ba FARDC bihishe mu bitaro, kandi ko yakozwe mu mahoro.
Yagize ati: “Operasiyo yakozwe yo guhiga abasirikare 130 ba FARDC bari bihishe mu bitaro yakozwe mu mahoro, kandi ikorwa mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.”
Yavuze ko babimenyesha abayobozi b’amashami y’ibi bitaro, nyuma y’aho imenye ko abasirikare ba Congo bari babyihishemo, bafata ku ngufu ndetse bakaniba abaturage.
Ati “Birazwi neza ko AFC/M23 ari urwego rwubahiriza inshingano ziteganywa n’amasezerano ya Geneva n’andi yose agenga kurinda ibikorwaremezo, birimo ibitaro.”
Uyu Muryango w’Abibumbye wari watangaje ko kuwa 28 Gashyantare, abarwanyi ba M23 bateye ibitaro bya CBCA Ndosho bakuramo abantu 116, na Heal Africa bakuramo 15, ryemeza ko bari abarwayi n’inkomere.
INKURU YA TUYISHIME Eric