Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu


Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Itsinda rya (Battle Group VI), zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu mujyi wa Bria, umudugudu wa Dahouga.

Mu gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zibanze ku kugusuzuma no kuvura indwara nka malariya, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’abafite ibibazo byo mu nda.

Abaturage kandi bapimwe n’indwara zitandura zirimo umuvuduko wamaraso hamwe no kubapima ibiro, hanatanzwe na serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso.

Umuyobozi w’umujyi wa Bria, Bwana Maurice Balekouzou, yashimye umubano mwiza n’ubushuti bukomeye hagati y’abanyarwanda n’abanya-Santrafurika. Yashimiye kandi Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA ku nkunga ikomeye mu gutanga ubuvuzi ku baturage, ibyo bikaba byongera imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Lt Col Tharcisse MPFIZI, Umuyobozi w’itsinda rya Battle Group VI, yavuze ko usibye kurinda abasivili, ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro muri Santrafurika ziyemeje guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bashinzwe kurinda.

Ibi bikubiyemo gutanga serivisi z’ingenzi z’ubuvuzi kugirango ubuzima bw’abaturage ba Santrafurika burusheho kuba bwiza. Yashimangiye kandi ko bazakomeza gufatanya n’abaturage mu kubahiriza inshingano zo gushyigikira no kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika.

 

 

 

 

SOURCE: KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment