Impinduka nyinshi mu itegurwa rya Miss Rwanda 2022


Ubwo hatoranywaga 20 bazajya mu mwiherero, ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwatangaje ko buri mukobwa mu bakobwa bari muri iri rushanwa, azahabwa 20% by’amafaranga yinjijwe na Miss Rwanda avuye mu matora.

Bivuze ko nibura uwa mbere ariwe Ruzindana Kelia azasubizwa 1.802.220 Frw, mu gihe Muheto azafata 1.654.300 Frw. Muri rusange muri 70.789.800 Frw zashowe n’abakobwa mu matora ubuyobozi bwa Miss Rwanda buzatangamo 14.157.960 Frw.

Abakobwa 18 baje biyongera ku babonye itike kubera amajwi menshi harimo Uwimana Vanessa, Bahari Ruth, Uwimana Marlene, Ikirezi Musoni Kevine, Mutabazi Isingizwe Sabine, Kalila Leila Franca, Uwikuzo Marie Magnificat, Kayumba Darina, Umurerwa Bahenda Arlette Amanda, Kazeneza Marie Merci, Umuhoza Emma Pascaline, Keza Maolithia na Saro Amanda.

Hari kandi Keza Melissa, Nkusi Lynda, Muringa Jessica, Ndahiro Mugabekazi Queen na Uwimana Jeannette.

Miss Rwanda 2022 yazanye impinduka nyinshi, mu gihe mu yindi myaka wasangaga gutora kuri internet ari ubuntu ubundi hakitabazwa SMS kandi nabwo amafaranga atangwa ari make, uyu mwaka siko byari bimeze.

Uyu mwaka mwaka gutora n’ubundi kuri internet byarakomeje hifashishijwe urubuga rwa IGIHE, mu gihe kandi na none hakoreshwaga kode ya 544*1, ukongeraho kode ya buri mukobwa ushaka guha amahirwe, ubundi ugakanda #. Aha hose kugira ngo bikunde hatangwaga 100 Frw.

Mu bakobwa 70 bari bahataniye kujya mu mwiherero, babiri ba mbere bagombaga guhita babona itike ijya mu mwiherero. Buri wese mu bushobozi bwe muri aba bakobwa yakoze iyo bwabaga.

Hakozwe isumwa haboneka ko nibura amajwi 707.898 ari cyo giteranyo cy’amajwi yahawe abakobwa bose muri rusange. Bivuze ko nibura 70.789.800 Frw ariyo yatanzwe mu guha amahirwe abakobwa bose hamwe hashaka abagombaga kubona tike ijya mu mwiherero.

Abakobwa bayoboye abandi barimo Ruzindana Kelia wari uwa mbere afite amajwi 90.111, uyu yakurikiwe na Nshuti Muheto Divine wari ufite amajwi 82.715.

Aba bakobwa bombi nibura uwa mbere yatanzweho 9 011 100 Frw mu gihe uwa kabiri ari 8 271 500 Frw.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment