Ikihishe inyuma y’amakimbirane akomeye hagati ya Samuel Eto’o Fils n’umutoza w’ikipe ya Cameroon


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28Gicurasi 2024 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) rikuriwe na Samuel Eto’o Fils ryatumije umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Marc Brys watanzwe na Guverinoma kugira ngo atange ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza n’iyi Federasiyo, ariko ntibyagenze nk’uko byari byateguwe.

Iyi nama ariko yaje kugaragaramo Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, utari wayitumiwemo. Yahise asabwa gusohoka agasubira kuri Minisiteri maze na we ahita asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo, Samuel Eto’o Fils.

Mu magambo akomeye,Samuel Eto’o yirukanye nabi uyu mujyanama muri minisiteri ya siporo kuri FECAFOOT, mbere yo kwereka umuryango na Marc Brys,amwibutsa ko muri Cameroon atari iwabo mu Bubiligi aho akora ibyo ashatse.

Eto’o yabwiye Brys ati: “Ni njye perezida wa federasiyo, ibyo ukora ninjye ufata umwanzuro! Uratekereza ko nshobora kubikora mu bubiligi? None kuki utekereza ko ushobora kubikora muri Cameroon?Bwana mutoza,ninjye muyobozi hano ntiwibagirwe ibyo.”

Kuri ubu, buri ruhande rwatumije inama yarwo izaba ku wa Gatatu igamije gutegura imikino ibiri y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi Cameroun ifitanye na Cap-Vert na Angola muri Kamena.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment