Mu Rwanda imibare y’abangavu basambanywa bikabaviramo gutwara inda, ikomeje kurushaho kwiyongera n’ubwo inzego za Leta ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta hamwe n’amadini n’amatorere biyemeje gushyira hamwe mu kuzikumira, haracyavugwa amadini atabyibonamo.
Nubwo iki kibazo cyahagurukiwe hari abayobora amadini n’amatorero bakigenda biguru ntege mu gutanga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk’imwe mu zakoreshwa mu kwirinda inda ziterwa abangavu.
Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda bavuga ko kwigisha ingingo y’imyororokere mu nsengero bose batabyumva kimwe ariko ngo bashyizeho uburyo ikiciro cy’urubyiruko cyabyigishwa.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee avuga ko u Rwanda rutazihanganira abatera inda abangavu, ari yo mpamvu hashyizweho amategeko abihana.
Ibi arabivuga mu gihe Abihayimana n’imiryango itari iya Leta igaragaza ko uruhare rwayo ndetse n’urw’ababyeyi rukenewe mu guhangana n’iki kibazo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure ari 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Mu bangavu babajijwe 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe, biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ubwo yari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, yavuze ko mu 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22,454 muri 2024 muri bo 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera naho 78% by’abaterwa inda bari mu mashuri nyuma yo kubyara batayasubiramo.
ubwanditsi@umuringanews.com