Cristiano Yihanangirije abagereranya ibidahuye

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uzuzuza imyaka 4 ejo tariki 5 Gashyantare 2025, yatwaye Ballon d’Or inshuro eshanu, aba Umukinnyi mwiza wa FIFA ku Isi inshuro eshanu ndetse aba n’Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka i Burayi inshuro enye n’ibindi byinshi, yihanangirije abagereranya ibidahuye.

Igihangage mu mupira w’amaguru ku isi, umunya Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje  ko Shampiyona ya Arabie Saoudite ikomeye ndetse inaruta iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaboneyeho kunenga abagereranya izi shampiyona.

Ati “Abantu bavuga badashyizemo ubwenge kandi bibaho, iyo abantu batazi ibyo bavuga akenshi baravuga cyane. Hari abavuga ko Shampiyona ya Arabie Saoudite nk’aho irutwa n’iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abavuga ibyo ntabwo baba bazi ibyo bakora. Ndabareka kuko abakina hano ni bo babizi.”

INKURU YA TETA Sandra

IZINDI NKURU

Leave a Comment