Pasiporo zikoranye ikoranabuhanga zizajya zifashishwa muri “EAC” zasohotse


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka “DGIE”, rwahamagariye abanyarwanda gusaba pasiporo zikoranye ikoranabuhanga zizajya zifashishwa nk’iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba “EAC”, zigasimbura izari zisanzwe.

Ni mu gihe uru rwego ruherutse gutangaza ko Pasiporo Nyarwanda zisanzwe zizaba zacyuye igihe [ni ukuvuga ko zizaba zitagikoreshwa] guhera tariki 28 Kamena 2022.

Itangazo rya DGIE ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, rivuga ko ubu abantu basanzwe bafite pasiporo zishaje zitaracyura igihe bashobora gusaba pasiporo ikoranye ikoranabuhanga ya EAC.

Muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda ni bwo yari yatangaje ko tariki 28 Kamena 2021 pasiporo zari zisanzwe zizata agaciro hagatangira gukoreshwa Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga rigezweho.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa DGIE bwagiranye n’itangazamakuru muri Gicurasi 2021, bwavuze ko hafashwe icyemezo cyo kongera igihe kugira ngo Abanyarwanda n’abandi bose basabira pasiporo mu mahanga babashe kujya kuri za Ambasade z’u Rwanda gusaba inshya zikoranywe ikorababuhanga.

Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga yerekana ibimenyetso by’umuco Nyarwanda kandi ifite ibimenyetso by’umutekano bituma igora uwashaka kuyigana.

Pasiporo ya paje 50 imara imyaka 5 igura amafaranga ibihumbi 75 Frw, iya paje 66 imara imyaka 10 igura ibihumbi 100 Frw.

Ni mu gihe iy’abana ifite paje 34 imara imyaka 2 ku bana batarengeje imyaka 5, abana bafite imyaka 6 kugeza kuri 16 bazajya babona pasiporo imara imyaka 5 bose ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi 25 Frw.

 

ubwanditsi@umuringanews.com &igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment