Nyanza: Hahagurukiwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina


Akarere ka Nyanza kahagurukiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko ku kibazo cy’isambanywa ry’abangavu.

Bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe batangaje ko badahabwa ubutabera mu gihe batanze ikirego cyo gukurikirana abagira uruhare mu kubasambanya.

Umwe yagize ati “Ugatanga ikirego bakakubwira ngo uzagaruke igihe iki n’iki, wagaruka nabwo ntibagikurikirane ukabona barakigendesha gake gake bikagera aho uregwa acika akagenda.”

Undi mwangavu watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko yagaragaje ko yatanze ikirego ariko agatinda guhabwa ubutabera.

Yakomeje ati “Bakambwira ngo wowe wongere uduhamagare nadakora ibyo yadusezeranyije, nabahamagara ntibitabe ni uko rero ncika intege ndabyihorera.”

Umuturage utuye mu murenge wa Nyagisozi yatangaje ko umwana we w’imyaka 14 y’amavuko yasambanyijwe n’umuturanyi we unafite umugore ariko atanze ikirego nticyakirwa.

Ati “Umugabo aramusambanya amumarana iminsi itatu ariko mbivuze ntibyahabwa agaciro. Nifuza ko yanafungwa burundu akabera abandi urugero.”

Mu 2019 mu Karere ka Nyanza habaruwe abangavu batewe inda imburagihe bagera kuri 200. Iyi mibare yaje kuzamuka mu 2020 yikuba inshuro zirenga ebyiri kuko habaruwe abangavu basaga 450 batewe inda imburagihe.

Mu myaka itatu mu Karere ka Nyanza habarurwa abangavu batewe inda basaga 700. Nyamara abashyikirijwe ubutabera baracyari ku gipimo cyo hasi aho imibare yerekana ko ari 25 gusa.

Imwe mu miryango itari iya Leta ikorana bya hafi n’ubuyobozi bw’uturere n’izindi nzego ku ngingo ijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane irikorerwa abangavu, ivuga ko nayo ihangayikishijwe n’abagabo batera abangavu inda imburagihe bagatoroka ubutabera ku buryo n’aho bahungiye bakomeza gukora icyo cyaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko bahangayikishijwe n’imwe mu miryango idatanga amakuru ku bakomeje gusambanya abangavu.

Ati “Tugira ikibazo cy’uko hari ubwo babahisha ntitumenye amakuru na mba. Turagira ngo tubibutse ko kiriya ari icyaha cyangiza abana, bityo bareka guhisha amakuru.”

Ababyeyi bibukijwe ko igihe batanze ikirego nticyakirwe bagomba kugana urwego rwisumbuye kugira ngo bafashwe.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment