Nyuma y’imyaka 16 ari ku butegetsi yasezeweho mu cyubahiro


Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yasezeweho mu muhango wa gisirikare mbere y’iminsi mike ngo ave ku butegetsi amazeho imyaka 16.

Merkel azegura mu cyumweru gitaha aho biteganyijwe ko azasimburwa na Olaf Scholz wari umwungirije ndetse akaba na Minisitiri w’Imari.

Olaf Scholz uyobora Ishyaka rya SPD mu Budage biteganyijwe ko azarahirira inshinga nshya nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Umuhango wo gusezera Angela Dorothea Merkel wiswe “Großer Zapfenstreich” wabaye ku wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021. Wizihijwe hacurangwa indirimbo zitandukanye zirimo izo mu myaka yo hambere ahagana mu 1960 na 1970.

Itsinda ry’abasirikare ni ryo ryasusurukije abawitabiriye. Mu kumushimira umusanzu we yatanze mu kubaka u Budage, uyu munyapolitiki wavukiye mu Mujyi wa Hamburg, yahawe icyemezo cy’ishimwe.

Mu ijambo rye, Merkel yavuze ko ibihe yamaze ku butegetsi byamugoye ariko byamunyuze ariko umwanya yariho wari mwiza.

Yashimiye abari ku isonga mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’uko igihugu cyashoboye kubaka urubuga rw’ibiganiro binyuze mu mucyo kuva mu myaka ibiri ishize.

Merkel yasabye Olaf Scholz wamusimbuye “gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo byatugoye” ndetse anamwifuriza gukomeza kuganisha u Budage mu cyerekezo kizima.

Reuters yanditse ko Merkel w’imyaka 67 asigiye Olaf Scholz inshingano zikomeye zo kuzuza ahanini kubera uruhare yagize mu kuzamura demokarasi y’u Budage.

Abamunenga bavuga ko hari ibyo yakoze ariko hari ibibazo byinshi asigiye uzamusimbura.

Muri Nzeri 2021 ni bwo Ishyaka rya Angela Merkel ryatsinzwe amatora yo ku rwego rw’igihugu yegukanwe n’ishyaka rya SPD rya Olaf Scholz wari umwungirije ndetse akanaba Minisitiri w’Imari.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment