Nyuma yo koswa igitutu n’abaturage yasubije ubutegetsi


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021,  nibwo  Gen Abdel Fattah al-Burhan yasubije ubutegetsi Abdalla Hamdok yari aherutse guhirika ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe,  bombi bakaba bashyize umukono ku masezerano y’amahoro.

Aya masezerano kandi yatumye ubutegetsi busubira mu maboko y’abasivile ndetse n’abayobozi bari bafunzwe ubwo ubutegetsi bwa Hamdok bwahirikwaga barafungurwa.

Nyuma yo gusubizwa ubutegetsi, Hamdok yasabye abaturage ba Sudani gutahiriza umugozi umwe bakirindi icyashyira igihugu cyabo mu kaga, ahubwo bagaharanira ku giteza imbere.

Yakomeje avuga ko Sudani irinzwe n’Imana ko ndetse abaturage b’iki gihugu afite ubushobozi bwo kongera kugisubiza mu murongo muzima.

Mu Ukwakira nibwo Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, yatawe muri yombi n’Ingabo z’iki gihugu zimufungira iwe mu rugo, ubutegetsi buhita bufatwa na Gen Abdel Fattah al-Burhan.

Iki gikorwa cy’abasirikare cyatumye muri iki gihugu havuka imyigaragambyo y’abaturage basaba abasirikare gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.