Ethiopie: Minisitiri w’intebe yasabye abaturage gukoresha intwaro zishoboka barwanya umwanzi


Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, yahamagariye abaturage guhuza imbaraga bagakoresha intwaro zose zishoboka hagamijwe kurwanya  no gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa TPLF ukomeje kuganisha igihugu mu manga.

Ubu ni bumwe mu butumwa Abiy yatanze nyuma gato y’uko hatangajwe imyanzuro irimo ibihe bidasanzwe no guhagarika ibikorwa by’inzego za leta mu karere ka Amhara aho yavuze ko TPLF ikomeje kubangamira umutekano wa Ethiopie.

Abiy yashinje TPLF ko ikomeje gukwirakwiza icengezamatwara ry’urwango anongeraho ko iherutse kugaba ibitero mu bice bine kandi ikomeje ibikorwa byayo bigamije kuganisha Ethiopie mu kaga.

Urubuga Addis Standard rwatangaje ko Abiy yakomeje avuga ko ingabo za Ethiopie zakoze ibishoboka ziburizamo ibyo bitero ariko ko TPLF imaze kubona bitayihiriye ari bwo vuba aha yagabye ikindi gitero ahitwa Wollo, ikoresheje abana kuva ku bafite imyaka 12 kugeza ku ba 65.

Abiy yavuze ko ibi TPLF yabikoze mu rwego rwo gutera akanyabugabo abarwanyi bayo no kugerageza gusimbuza intwaro zayo zikomeye zangijwe n’ibitero by’ingabo za Ethiopie zirwanira mu kirere.

Yabwiye abaturage ko umwanzi yatakaje abarwanyi benshi i Wollo kandi ko ingabo z’igihugu ziri maso ku mpande zose zikorana ubwitange.

Ati “Mu bihe biri imbere umwanzi ashobora kongera kwisuganya akagaba ibitero bimeze nk’ibi; tugomba kuba maso kuko tuzi ko intege n’uburangare byacu ari ko gutsindwa.”

Yakomeje agira ati “Turamutse duhuje imbaraga kandi tukumvikana twazatsinda. Niducikamo ibice bizaha umwanzi icyuho. Nitwumvikana tugakorera hamwe imbaraga z’umwanzi zizasenyuka.”

Intambara hagati y’ingabo za Ethiopie n’umutwe w’abarwanyi w’abanya-Tigray (TPLF: Tigray People’s Liberation Front) yatangiye mu Ugushyingo 2020 ariko ikomeza kugenda ihindura isura hagamijwe gukuraho ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed.

TPLF yashinjwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Ethiopie kuba inyuma y’ibitero byishe abaturage 150 mu duce rwa Oromi na Ahmara, ibi bigakurikirwa n’izindi ngaruka zirimo inzara ku batari bacye.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, abarwanyi ba TPLF bavuze ko bigaruriye Umujyi wa Dessie uri mu gace ka Amhara mu Majyaruguru ya Ethiopie. Icyakora Guverinoma y’icyo gihugu yabyamaganiye kure ibyita ibinyoma na bamwe mu bahatuye bavuga ko barinzwe n’ingabo za Leta.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasabye abarwanyi ba TPLF “kuva mu Mijyi ya Dessie na Kombolcha vuba na bwangu.”

 

NIYONZIMA  Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment