Bugesera: Uko imyumvire ya 20% y’abarokotse Jenoside ihagaze ku bafungurwa barabiciye


Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura abagera kuri 20% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, batizera ko ababahemukiye bafungurwa iyo barangije ibihano bakagaruka mu muryango mugari baba barahindutse koko.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kari gatuwe n’Abatutsi benshi bitewe n’ibikorwa by’itotezwa bakorewe bakahacirirwa.

Ibi byatumye hari umubare munini w’Abatutsi bishwe mu Bugesera ndetse bamwe basigaraga iheruheru batagira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe; abandi barasenyewe.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Interpeace, bwagaragaje ko hakiri ingaruka zirimo ibibazo by’imibanire hagati y’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.

Ubuyobozi bwa Interpeace bugaragaza ko muri ubwo bushakashatsi bwasanze muri Bugesera, abagera kuri 20% mu barokotse bagira impungenge zo kwizera abafunguwe ndetse n’abafunguwe na bo bakaba barenga uyu mubare ho gato mu basohokana ipfunwe.

Ni ibintu ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko bifite impamvu kandi zumvikana n’ubwo ibikorwa byo kwigisha no gukora ubukangurambaga bikomeje kugira ngo hubakwe ubumwe n’ubwiyunge burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye IGIHE ko mbere na mbere bemera ishingiro rya buriya bushakashatsi kuko kariya karere gafite umwihariko mu mateka ya Jenoside.

Avuga kandi ko n’ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko hakiri abantu bagifite ihungabana rigikomeza kuzitira bamwe kugira imbaduko yo kwiteza imbere ndetse bikanatuma bamwe batabana neza n’ababahemukiye.

Gusa yavuze ko aka Karere gasanzwe gafite ibikorwa bifasha abantu guhura nk’imidugudu y’ubumwe n’ubwiyunge ituwemo n’abarokotse Jenoside ndetse n’abayikoze.

Ati “Dusanzwe dufite n’amatsinda afite ibikorwa ahuriyeho nk’ubuhinzi, za Koperative zihije Abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye by’amateka bituma nubundi bajya hamwe.”

Yavuze ko ibyagaragajwe n’ubushakashatsi na byo bigiye kwitabwaho by’umwihariko ibijyanye n’abantu bagifite ihungabana ariko ntibagire n’imbaraga zo kujya gushaka ubufasha ku buryo ubu ababishinzwe bagiye kujya basanga abaturage aho batuye kugira ngo bamenye ibibazo by’ihungabana bafite.

Haracyari imbogamizi….

Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi wa Interpeace, Kayitare Frank, yavuze ko mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye, habaho ibiganiro bihuza abakorewe Jenoside n’abayikoze n’abakomoka ku bayikorewe n’abakomoka ku bayikoze.

Yavuze ko ku bijyanye n’imibanire n’ubumwe n’ubwiyunge, ubushakashatsi bwabo bwahuje n’ubwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge buheruka bwagaragaje ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze kuri 94,7%.

Yakomeje ati “Ariko hakaba hakirimo imbogamizi nk’eshatu; iya mbere ni uko usanga abantu bacye bakivuga bati ‘twebwe kugira ngo dutere intambwe tujye kubana n’umuntu waduhemukiye akavuga ati twakwizera gute ko yahindutse? Ikibazo cyo kwizerana.”

“Iyi 3% isigaye niho usangamo abo bantu bavuga bati ‘njyewe kugira ngo nizere umuntu wagize uruhare muri Jenoside birangoye. Indi mbogamizi ihari, ni uko hakirimo kwishisha aho bamwe mu barangije ibihano bari barakatiwe bagaruka mu muryango nyarwanda ariko bakaba bakitinya.”

Kayitare yavuze ko hakwiye kongerwa ingufu mu gutegura abagiye gusubira mu muryango mugari ariko n’abo agiye gusanga na bo bakigishwa.

Ati “Kugira ngo aho ajya nyine bumve ko yego ni byo yakoze ibyaha yarahanwe, noneho banamufashe kongera gusubira mu buzima bw’aho yigirira icyizere agire n’icyo akorera sosiyete Nyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Iyo mibare murumva ko atari micye, ni yo mpamvu abantu baba twe n’abafatanyabikorwa babishyiramo ingufu.”

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bugaragaza ko mu myaka 10 ishize, igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda cyakomeje kuzamuka kiva kuri 82% mu 2010 kigera kuri 92.5% mu 2015. Igipimo cyatangajwe mu mwaka ushize wa 2020 cyagaragaje ko kugeza ubu ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze kuri 94.7%.

Frank Kayitare uyobora Interpeace yavuze ko hakiri ibibazo mu mibanire y’abarokotse Jenoside n’abayikoze

Source:igihe 

IZINDI NKURU

Leave a Comment