Amakuru kuri Parike y’Ibirunga, uko yabayeho n’inyamaswa zibonekamo


Parike y’Ibirunga yashinzwe mu mwaka w’i 1925 ikaba iri mu za mbere muri Afurika, Mu mwaka wa 1929 iyo pariki yongerewe ubunini kuko yahise ifata ubutaka bw’ u Rwanda ndetse na Congo Mbiligi ariyo Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuri ubu.
Pariki y’Ibirunga yashinzwe mu Rwanda mu 1925 
Icyo gihe iyi pariki yahise igira ubuso bungana na 8090 km², ibyo byakozwe mu rwego rwo kuyihinduramo ‘Parc Albert’ yacungwaga n’abakoloni b’ababiligi dore ko ari nabo bakoronizaga ibyo bihugu byombi.
Nyuma y’uko Congo ibonye ubwingenge mu 1960 ndetse n’u Rwanda mu 1962, Pariki y’Ibirunga yahise icikamo ibice bibiri, buri gihugu kigira agace kacyo, ku ruhande rw’u Rwanda iyo pariki yahise itangira kugabanuka ubunini kuko abaturage batangiye kuyisatira bashaka aho gutura no guhinga.
Mu mwaka wa 1967 iyi pariki yabaye intangiriro y’ubushakashatsi ku ngagi, aho  umunyamerika kazi  Diana Fossey. impuguke mu bushakashatsi bw’ibidukikije,  akigera muri Pariki y’Ibirunga yahise atangiza ikigo cy’ubushakashatsi yise “Karisoke Research Centre”, hagati ya Karisimbi na Bisoke.
Guhera ubwo, igihe cye kinini yagifataga muri pariki, kandi ni we  wahesheje agaciro Ingagi zo mu Rwanda, asaba ko zitabwaho ku rwego mpuzamahanga.
Parike y’Ibirunga iherereye mu ntara y’Amajyaruguru bw’uburengerazuba bw’u Rwanda ikaba ikora ku bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  na Uganda.
Inyamaswa ziboneka muri parike y’Ikiguzi cyo kuhasura
Ingagi zisigaye ari nke ku isi zigaragara muri Parike y’Ibirunga
Parike y’Ibirunga izwiho kugira inyamanswa zitandukanye ariko by’umwihariko izwiho Ingagi zo mu misozi ‘Mauntain gorilla’ zisigaye ari nke ku isi, harimo n’izindi nyamaswa nk’inkima zo mu bwoko bwa zahabu ‘Golden monkeys’, inzovu, ubwoko butandukanye bw’inyoni, ibikururanda n’ibindi binyuranye.
Inkima ni zimwe mu nyamaswa zigaragara muri Pariki y’Ibirunga
mu rwego rwo korohereza abaturarwanda ndetse n’abatuye Afurika y’iburasirazuba ikigo cy’igihugu cy’iterambere ‘Rwanda Development Board’  (RDB) aricyo gifite ubukerarugendo mu nshingano zacyo cyagabanije ibiciro kuri abo baturage mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.
Ku benegihugu ibiciro byo gusura  byavuye ku $ 1500 agashyirwa ku $ 200 ndetse n’umuturage wa Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bo bishyura $ 500,  abanyamahanga baturuka hanze y’Afurika y’Iburasirazuba bo biba $ 1500.
ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.