Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yemeje ko igisirikare kizafatanya na Polisi gusubiza ibintu mu buryo, hirindwa imvururu zibanziriza amatora.
Muri iki gihugu hashize iminsi hari imvururu mu murwa mukuru Lusaka no mu bice by’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’igihugu, aho abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi Patriotic Front (PF) n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, United Party for National Development (UPND) bamaze iminsi bashyamirana ndetse rimwe na rimwe bakarwana bakoresheje imihoro, amashoka n’ibindi.
Perezida Edgar Lungu kuri ubu ufite imyaka 64, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2014, asimbuye Michael Sata wapfuye muri uyu mwaka. Mu matora agiye kuba, azaba yiyamamariza manda ya kabiri.
Muri ayo matora azaba ahanganye na Hakainde Hichilema umwe mu batavuga rumwe na Leta bakomeye muri icyo gihugu.
Biteganyijwe ko amatora ya Perezida azaba tariki 12 Kanama uyu mwaka.
NIYONZIMA Theogene