Rwandair igiye kwagura imikorere


U Rwanda rugiye kwinjira mu ihuriro ry’imicungire y’ibibuga by’indege mu bihugu by’Afurika yo hagati n’Iburengerazuba (UGAACO), bikazafasha mu kwagura imikoranire hagati y’ibihugu no koroherezwa muri serivisi zitandukanye.

Muri izo nyungu, harimo ko indege zo mu Rwanda zizaba zemerewe kugwa ku bibuga by’indege biri mu bihugu bigize uwo muryango nta nkomyi.

U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO ndetse runemererwa kuba umunyamuryango n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko abatanga serivisi z’indege mu Rwanda ndetse n’abagize iryo huriro babona ari umusanzu ukomeye.

Kwinjira muri uwo muryango harimo inyungu nyinshi ku Rwanda, dore ko kugeza ubu ukorera mu bihugu 17 bitandukanye ndetse n’ibibuga by’indege 22 bivuze ko indege yo mu Rwanda ishobora kujya ikoresha bimwe muri ibyo bihugu bikoroshya ubuhahirane.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana yabwiye IGIHE ko u Rwanda ruzunguka byinshi ku bijyanye no kwaka uburenganzira bwo kugwa no gukoresha ibibuga by’indege mu bihugu 17 biri muri UGAACO.

Yagize ati “Ubundi iyo ugiye gukoresha ikibuga cy’indege cyo mu gihugu runaka bigusaba kwaka uburenganzira muri icyo gihugu kandi ibyo bifata igihe kitari gito, ibi bivuze ko kuba muri iri huriro bizatworohera cyane kubona uburenganzira bwo gukoresha ibibuga by’indege n’ikirere cyo muri ibyo bihugu.”

Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 i Kigali hari kubera amahugurwa ya UGAACO yahuje abayobozi bakuru b’ibibuga by’indege 40 bavuye mu bihugu 10 biri muri iri huriro harimo n’u Rwanda, agamije kubongerera ubumenyi ku micungire y’ibibuga by’indege, kuzahura ubukungu bwazahaye mu gihe bya Covid-19, kwita ku mutekano wo mu kirere no kunoza serivisi zitangwa na sosiyete z’indege.

Ayo mahugurwa kandi ari muri bimwe u Rwanda ruzungukira mu gukorana n’iri huriro kuko bazajya, babona ababahugura bitabahenze.

Habonimana yagize ati “Amahugurwa mu bijyanye n’imicungire y’ibibuga by’indege arahenda cyane kuyabona, ibi rero bivuze ko bitewe n’uko uyu muryango ari mugari ntabwo byatugora cyane. Ikindi noneho abenshi baduhugura ni abo muri wa muryango, urumva ko ikiguzi kizagabanuka.”

Muri iri huriro kandi biteganyijwe ko imikoranire ihari n’u Rwanda irimo kubona ibikoresho byo ku kibuga cy’indege ndetse no kubisana mu gihe byangiritse bishobora koroha binyuze mu mikoranire y’abagize uwo muryango.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Clever Gatete yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe Isi byagera ku ngendo zo mu kirere bikaba ibindi, hakwiye gushyirwaho ingamba zihariye zo kongera kugenderana ndetse no kuzahura ubukungu bw’ibihugu.

Yashimangiye ko kuba muri UGAACO bizazanira u Rwanda inyungu nyinshi.

Yagize ati “U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO kandi nishimye nkimara kumva ko rwemerewe. Birumvikana ibikorwa byagezweho ni byinshi birimo no kwagura no gutunganya ibibuga by’indege mu bihugu binyamuryango n’amahugurwa ku miyoborere y’ibibuga by’indege. Gushyira hamwe niyo nzira yonyine yadushoboza nk’ibihugu by’Afurika gutsintsura ibibazo bitubangamiye mu gihe twitaye ku bibuga by’indege.”

Inama ya UGAACO iri kubera i Kigali izamara iminsi itanu, abayobozi bakuru b’ibibuga by’indege bahugurwa. Uyu muryango usanzwe ukorera mu bihugu 17 byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ufite ibibuga by’indege 22.

 

Amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi 40 bo mu bihugu 10 bitandukanye

 

Uhereye ibumoso hari Simon Kabore Umunyabanga mukuru wa UGAACO, Umuyobozi mukuru wa UGAACO Ibrahim Traore, Minisitiri Claver Gatete, Charles Habonimana na Muhammed Musa uyobora kompanyi y’indege ASSESNA

 

Umuyobozi mukuru wa UGAACO, Ibrahim Traore, yavuze ko kwakira u Rwanda muri uyu muryango ari ishema kuri bo

 

Minisitiri Amb. Claver Gatete yavuze ko kwinjira muri UGAACO ku Rwanda ari indi ntabwe ikomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment