Amwe mu mabanga y’umuherwe Bill Gates yagiye hanze


Muri Werurwe 2020 nibwo Bill Gates yatangaje ko yavuye mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Microsoft, iki cyemezo cyaje gikurikirana n’ikindi yari yarafashe mu 2000 cyo kuva ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru muri iki kigo.

Mu itangazo Bill Gates yashyize hanze mu 2020 ubwo yafataga icyemezo cyo kuva mu Nama y’Ubutegetsi ya Microsoft, yavuze ko yabitewe n’uko umwanya munini ashaka kuwuharira ibikorwa by’ubugiraneza asanzwe akora mu bijyanye n’ubuzima, iterambere, uburezi ndetse no kongera uruhare mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati “Ndishimye ndetse mbona icyiciro gikurikiyeho nk’amahirwe yo gukomeza ubucuti ndetse n’ubufatanye bufite icyo buvuze gikomeye kuri njye, gukomeza gutanga umusanzu mu bigo bibiri bintera ishema ndetse no gushyira imbere ukwiyemeza kwanjye mu gukemura bimwe zimwe mu mbogamizi zikomereye Isi.”

Mu nkuru ikinyamakuru The Wall Street Journal cyashyize hanze ku wa 16 Gicurasi 2021, cyatangaje ko iyi mpamvu Gates yatanze ku bijyanye n’icyemezo yafashe ko atariyo ko ahubwo yabitewe n’iperereza ryari ritangiye kumukorwaho ku bijyanye n’umukozi wa Microsoft baba baragiranye umubano wihariye ndetse bakanaryamana mu 2000.

Iki kinyamakuru kivuga ko umubano wa Gates n’uyu mukozi we w’igitsina gore utaratangajwe amazina wagiye hanze mu 2019 nyuma y’uko hari umwe mu bakozi ba Microsoft wandikiye inama y’ubutegetsi y’iki kigo abivuga. Uyu mukozi ngo yasabaga ko n’iyi baruwa yanditse yakwerekwa umugore w’uyu mugabo, Melinda Gates.

Iki gihe ngo abagize Inama y’Ubutegetsi ya Microsoft basabye ko Gates yakwegura akava mu mwanya yari afite muri iki kigo nyuma yo gusanga umubano yari afitanye n’uyu mukozi we udakwiye.

Umuvugizi wa Microsoft yabwiye iki kinyamakuru ko Inama y’ubutegetsi yafashe uyu mwanzuro ibifashijwemo n’Abanyamategeko.

Ati “Microsoft yabonye ibaruwa mu mezi ya nyuma ya 2019 igaragaza impungenge z’uko Bill Gates yashakaga umubano wihariye n’umukozi w’ikigo mu 2000.”

“Komite y’Inama y’ubutegetsi yasuzumye icyo kibazo, ifashijwe n’ikigo gikora imirimo ijyanye n’amategeko yatangiye iperereza.”

Mu gihe iri perereza ryari rigikorwa ngo nibwo Gates yahise afata icyemezo cyo kuva mu nama y’ubutegetsi ya Microsoft.

Agakungu ka Gates n’abakozi be b’abagore ngo ntikagarukiye kuri uyu gusa ngo kuko ku wa 16 Gicurasi The New York Times yatangaje ko uyu mugabo yigeze gusaba abagore babiri bamukoreraga ko basohokana.

Nubwo ibi binyamakuru byatangaje ibi Umuvugizi wa Bill Gates yavuze ko umwanzuro umukoresha we yafashe wo kuva mu buyobozi bwa Microsoft ntaho uhuriye n’ibi bibazo yanyuzemo.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi nibwo Bill Gates n’umugore we, Melinda Gates batangaje ko bemeranyije ko bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 27 bashakanye, aho bavuze ko babona ko batagishoboye kubana nk’abashakanye.

Bill Gates afite amateka akomeye ku Isi kubera uruhare yagize mu guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu ruganda rwa Microsoft yashinze afatanyije n’inshuti ye yo mu bwana Paul Allen waje kwitaba Imana mu 2018.

Microsoft yamenyekanye cyane mu 1980 ubwo yasinyaga amasezerano n’uruganda rukora mudasobwa rwa IBM yo kurukorera porogaramu y’ibanze muri Mudasobwa ya MS-DOS.

Bill Gates kandi yamenyekanye cyane nk’umwe mu bantu batunze amafaranga menshi ku Isi dore ko ku rutonde rukorwa na Forbes aza ku mwanya wa kabiri ku Isi, ndetse yamaze imyaka myinshi ari we uruyoboye.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment