Rwanda: Kuri uyu wa gatatu hategerejwe ikije guhangana na Covid-19


Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, u Rwanda rurakira icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus, zizatangwa muri gahunda yo gukwirakwiza inkingo izwi nka Covax.

Amakuru yizewe ni uko inkingo u Rwanda ruzakira ari izakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza za AstraZeneca. Uru rukingo ni narwo rwatanzwe muri iyi gahunda mu bindi bihugu bibiri bya Afurika, Ghana na Côte d’Ivoire, aho byombi byatangiye gukingira ku wa 1 Werurwe 2021.

Muri ibi bihugu byombi, inkingo zagezeyo mu kwezi gushize aho nka Ghana yakiriye dose 600.000 mu gihe ku wa 24 Gashyantare, Côte d’Ivoire yakiriye dose 504.000 byitezwe ko u Rwanda narwo rwakira izo muri icyo kigero.

Uru rukingo rwa AstraZeneca usibye kuba rwarakozwe na Kaminuza ya Oxford, Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy’icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

Mu cyumweru kimwe byitezwe ko dose miliyoni 11 z’urukingo rwa Coronavirus arizo zizakwirakwiza mu bihugu muri iyi gahunda ya Covax.

Mu nkingo zose za Coronavirus zimaze gukorwa, urwa AstraZeneca ni rwo rwonyine urebye rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika. Rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Ariko nk’urwa Moderna rw’Abanyamerika rwo amabwiriza ni uko rubikwa ahantu hari ubukonje bwa dogere Celsius -20 rukaba rwahamara amezi atandatu.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko nk’ibihugu bikennye cyangwa ibyo muri Afurika byinshi bishobora kuzahitamo gukoresha urwa AstraZeneca kuko nta mabwiriza menshi rusaba mu kurubika bitandukanye n’izindi zifite umwihariko ukomeye mu bukonje n’ibindi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, mu Ukuboza 2020, yari yaciye amarenga ko u Rwanda rushobora kuzakoresha urukingo rwa AstraZeneca.

Yagize ati “Ruriya rwa AstraZeneca ni urukingo rutatuvuna cyane mu buryo bwo kubika inkingo.”

Uru rukingo kandi nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amdolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b’igihugu bagahabwa dose ebyiri nk’uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

Inkingo zizatangwa muri gahunda ya Covax ni izishobora guhabwa abaturage 20% muri miliyoni 12,7 batuye u Rwanda. Dr Ngamije icyo gihe yagize ati “Nizo dufiteho uburenganzira ubu. 20% gusa ya miliyoni 12,7 by’abaturage ni zo tugomba kubona ariko n’uburyo bwo gushaka amafaranga bukaba burimo kugira ngo tuzabashe kuva kuri 20% tujya kuri 60% nibura.”

Amakuru ariho ni uko muri gahunda harimo ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira nibura 60% by’Abanyarwanda bose bakingiwe Coronavirus.

 

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment