Nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangarije ko amashuri y’inshuke ndetse n’icyiciro cy’ibanze cy’amashuri abanza bizatangira kuri 18 Mutarama 2021 ariwo uyu wa mbere, ababyeyi benshi baracicikanye dore ko amashuri y’inshuke mu Mujyi wa Kigali aba ahenze baharanira kuzuza ibisabwa kugira ngo abana batangire ishuri, ariko batunguwe no kumva mu masaha ya saa moya z’ijoro kuri iki cyumweru havugwa ko iki cyemezo gisubitswe.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse amasomo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bugenda burushaho kwiyongera cyane cyane muri uyu mujyi.
Ni icyemezo cyabaye nk’igitungurana cyane ko ibindi byemezo nk’ibi bisanzwe bifatirwa mu Nama y’Abaminisitiri itari yateranye kuri uwo munsi, ndetse kikaba cyaje mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza biteguraga gusubukura amasomo kuva yahagarikwa muri Werurwe 2020.
Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranye na RBA, yavuze ko bafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri yigenga n’aya Leta yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bwinshi bumaze igihe buhagaragara.
Ati “Nibyo koko iki cyemezo kirareba Umujyi wa Kigali kubera ko nk’uko mumaze iminsi mubibona, imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 irazamuka mu buryo bukabije ndetse hakiyongeraho no kubura abantu.”
“Nyuma y’isesengura dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima twasanze ari byiza ko ibi byiciro by’amashuri y’incuke abanza, ayisumbuye hamwe n’ay’imyuga n’ubumenyangiro yaba aya Leta, yaba amashuri yigenga dushyizemo n’amashuri mpuzamahanga byose biba bihagaze guhera kuri iyi tariki ya 18 Mutarama kuri uyu wa Mbere. Nyuma y’ibyumweru bibiri hazongera hakorwe isesengura turebe niba aya mashuri yakongera gufungura.”
Minisitiri Uwamariya yavuze ko abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ariko bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazakomeza kuhaba, ndetse bagafashwa mu buryo bwose bushoboka burimo no gusubiramo amasomo.
Yavuze ko iki cyemezo bagifashe mu rwego rwo kwanga ko abana bakongera gukora ingendo zibasubiza mu rugo ugasanga bazigiriramo n’ibyago byo kwandura.
Ati “Itangazo risobanura ko abari mu bigo bazagumamo kuko burya gusohoka mu mashuri bajya mu miryango, barataha mu bice bitandukanye by’igihugu kuko bose buriya ntabwo batuye mu Mujyi wa Kigali, ni byiza ko abasanzwe baba mu bigo bagumamo.”
Ku bijyanye no kuba iki cyemezo kizahungabanya ingengabihe y’amasomo, Minisitiri Uwamariya yavuze ko bitabura ariko yemeza ko nyuma y’ibyumweru bibiri bitewe n’uko ibintu bizaba bihagaze bazicara bakareba icyakorwa.
Ati “Ingengabihe yacu isa n’iyahungabanye kuko murabizi bamwe batangiye mu Ugushyingo abandi bagiye gutangira ejo, kubera iki cyorezo buriya tuzajya tureba uko amasomo agenda bitewe n’uko gihagaze kuko uyu munsi dushobora kuba tuvuze ko dufunze Umujyi wa Kigali, ejo bundi byagaragara ko no mu kandi karere bibaye ngombwa tukaba duhagaritse.”
“Tuzagenda tureba umwihariko wa buri hose ariko icyo tuzakora ni uko ntabazasigara inyuma. Birumvikana harimo ihungabana ry’ingengabihe ariko nta kundi twagira tuzagerageza ku bihuza n’uko icyorezo kizaba gihagaze. […] Tugize amahirwe nyuma y’ibyumweru bibiri tukongera tugafungura tuzareba icyo ingengabihe y’Umujyi wa Kigali twayikoraho.”
Bitandukanye n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu zindi ntara amasomo azakomeza nk’uko byari bisanzwe ndetse ko ntacyahindutse ku matariki yo gutangira ku banyeshuri b’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza.
Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi bo mu Ntara gutegura abana bazasubukura amasomo kuko kuri bo nta cyahindutse.
NIKUZE NKUSI Diane