Mu cyumweru cyashize kuva tariki ya 26 kugera ku ya 30 Ukwakira 2020, Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko u Rwanda rwohereje hanze kirogarama 3 179 794 z’ibikomoka ku buhinzi, zinjije amayero 2 058 332 angana na miriyari 2,019 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hakozwe byinshi mu gushyira mu bikorwa ibikorwa byari biteganyijwe bishingiye ku ntego z’umwaka za NAEB n’ubwo hagaragayemo ingorane mu kugera neza ku byari biteganyijwe.
By’umwihariko icyo cyayi cy’u Rwanda cyoherejwe muri Pakistan, Ubwongereza, Kazakhstan no mu Misiri.
Muri icyo cyumweru kandi, u Rwanda rwohereje hanze kirogarama 584 689 za kawa y’u Rwanda ifite agaciro k’amayero 2 397 141 angana n’amafaranga y’u Rwanda 2 352 314 463. By’umwihariko akaba ari kawa yo mu bwoko bwa Arabica, yoherejwe mu Burusiya, Australie no mu Bwongereza.
Ku bijyanye n’ubuhinzi bw’I’mbuto, imboga n’indabo, hoherejwe hanze kirogarama 28 032 z’imbuto zifite agaciro k’Amayero 73 857, kirogarama 46 766 z’imboga zifite agaciro k’amadorari y’Amerika 105 002 na kirogarama 27,395 z’indabo zifite agaciro k’amadorari y’Amerika 141.
Imbuto n’imboga byariyongereye ugereranyije no mu cyumweru cyashize. 98,9% by’indabo byoherejwe mu Buholandi, naho 1,1% byoherezwa mu Bwongereza.
Ibihingwa by’imbuto, imboga n’imbuto byoherejwe byose hamwe mu Bwongereza bingana na 21%, i Dubaï ni 20,2% mu Buholandi ni 47,9%, mu Bufaransa ni 6,4% naho mu Budage ni 3%.
Muri ibyo byose byoherejwe hanze hakoreshejwe ikirere RwandAir yazamutseho 74,9%.
Ibikomoka ku bworozi, u Rwanda rwohereje hanze kirogarama 223 933 zirimo inyama, ibikomoka ku mata, amatungo mazima cyangwa ibiyakomokaho, amafi, ubuki bifite agaciro k’ amadorari y’Amerika 268 652 angana n’amafaranga y’u Rwanda 263 628 207,600. Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yihariye 99%.
Ubwanditsi @umuringanews