Perezida Kagame yagize icyo atangaza ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi


Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko niba u Burundi bushaka kongera kugirana umubano mwiza n’u Rwanda nta kabuza bizakunda, kuko Perezida Ndayishimiye n’abo bakorana bazasanga u Rwanda rwiteguye gukorana nabo nibashaka ko ibihugu byombi byongera kubana neza no guhahirana.

Yagize ati “Amateka yatumye abantu batagenderana cyangwa batabana uko bikwiriye ariko icyangombwa ni ugushaka uko ibyo byava mu nzira bigakemuka. Abayobozi ubundi nicyo bashinzwe, politiki nziza burya niko ikora, ibwiriza abantu kuba babana bagahahirana. Kutumvikana n’ibindi by’urudaca bikarangira.Icyo nicyo twifuza kugeraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora, iyo politiki niba ariho baganisha, ntabwo bazasanga tugoranye kugira ngo dukorane nabo, twumvikane, duhahirane, ibihugu bituranyi bibane kuko niko bikwiriye kuba bimeze”.

Guhera mu mwaka wa 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi. Byabaye nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza, atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu mu gihugu hakabamo imvururu zatumye ibihumbi by’abaturage bihunga.

Kuva ubwo u Burundi bwumvikanye kenshi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri icyo gihugu no gucumbikira abashaka kubuhungabanya.

Gusa nyuma y’ibyo byose u Rwanda rwagiye rucumbikira impunzi z’abarundi zirenga ibihumbi 75 kuva muri Mata 2015, zihunze imvururu zakurikiye imyigaragambyo yo kwamagana manda ya 3 ya Nkurunziza.

Kuwa 06 Kamena 2020, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi ishimira nyakubahwa Evariste Ndayishimiye watsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Yagize iti “Guverinoma y’u Rwanda yifuje gushimira perezida mushya wa Repubulika y’u Burundi watowe General major Evariste Ndayishimiye,ndetse iboneyeho umwanya wo kugaragaza ko ifite ubushake bwo kuvugurura imibanire y’amateka yaranze ibihugu byombi bivandimwe”.

Guverinoma y’u Rwanda yifurije ubuzima bwiza, amahoro n’iterambere ry’abaturage na Guverinoma y’u Burundi by’umwihariko muri ibi bihe bibi by’icyorezo cya Coronavirus.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment