Rwanda: Abapolisi bashya b’icyiciro cya 16 bashimiwe by’umwihariko


Tariki 19 Kamena 2020 mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana ahaherereye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa ku bapolisi (PTS-Gishari), hasorejwe amasomo y’ibanze y’icyiciro cya 16 ahabwa abapolisi bashya bato binjiye mu kazi. Bayasoje ari abapolisi 1354, abakobwa bari 218, umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye abapolisi basoje amasomo ku kinyabupfura, umurava no kwitanga byababaranze mu gihe cy’amezi 11 bari bamaze bahugurwa.

Yagize ati “Ni amasomo yabaye mu bihe bitoroshye byo guhangana n’cyorezo cya COVID-19, ariko mwaranzwe no kwihangana kandi munirinda kwandura iki cyorezo ku buryo mutanagize igihe cyo gusurwa n’imiryango yanyu mu rwego rwo kwirinda koronavirusi.”

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye,umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza , umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda, umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, CP Vianney Nshimiyimana n’abandi bofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rya Minisitiri Busingye wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Guverimoma y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw ‘ishuri rya PTS-Gishari uburyo bakomeje gutanga amahugurwa ku bapolisi ndetse n’abandi Banyarwanda bifuza kujya mwuga w’igipolisi. Yavuze ko amasomo atangirwa muri iri shuri ariyo atuma u Rwanda rukomeza kugira abapolisi b’abanyamwuga.

Yagize ati “Ibi icyo bishimangira ni gahunda n’ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwo kubaka igipolisi cy’umwuga no kugeza Polisi y’u Rwanda ku bushobozi bukenewe kugira ngo ishobore kurangiza neza inshingano zayo zo kubumbatira amahoro n’umutekano w’Abaturarwanda ndetse n’uwibintu byabo.”

Yakomeje avuga ko ubunyamwuga n’ubushobozi bya Polisi y’u Rwanda bitagarukira mu Rwanda gusa ko ahubwo birenga imbibi bikagera no muhanga aho bajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro. Ibi byose bikaba bitagerwaho bitanyuze mu mahugurwa ndetse nta n’icyo wasaba umupolisi uri mu kazi utarabanje kumunyuza mu mahugurwa nk’aya y’ibanze ndetse n’andi ajya ahabwa abapolizi bari mu kazi.

Minisitiri Busingye yakomeje akangurira abapolisi gukomeza gukorana n’abaturage baba intangarugero mu kubahiriza amategeko, gushyigikira gahunda za Leta kugira ngo n’abaturage babigireho umuco mwiza wo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya barwanya ibyaha.

Yagize ati “Hamwe n’izindi nzego, Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibyaha bikomeye nka ruswa n’ibisa nayo byose, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, iterabwoba, ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga nibindi.”

Yavuze ko uru aru urugamba umupolisi wese agomba kumva ko ari inshingano ze ndetse afatanyije n’abaturage. Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare yagize ndetse n’ubu ikigaragaza mu gufasha Abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana  yijeje abaturarwanda ko abapolisi basoje amasomo bafite ubumenyi n’ubushobozi bihagije bitewe n’amasomo atandukanye bahawe.

Ati “Bahawe amasomo afasha umuntu kuva mu buzima bwa gisivili kugira ngo atangire umurimo wa gipolisi. Bigishijwe amasomo arimo akomeza umubiri, gukoresha intwaro, amasomo abaha kugira ikinyabupfura no kumvira, kugarura ituze, gukorana n’abaturage, amategeko atandukanye ndetse banigishijwe kuri gahunda za Leta zinyuranye n’ubutabazi bw’ibanze.”

Police Constable (PC) Nkurunziza Vedaste , PC Iyakaremye Elie na Iradukunda Devota nibo bapolisi bahize abandi baba aba mbere bakaba banahawe ibihembo. PC Iradukunda Devota yavuze ko yakuze yifuza kuzakora mu nzego zirinda umutekano w’igihugu none inzozi ze zibaye impamo.

Yahumurije bamwe mu bakobwa usanga bafite ubwoba bwo kujya mu nzego z’umutekano batekereza ko amasomo bahabwa nta mukobwa wayashobora.

Ni mugihe Nkurunziza Vedaste avuga ko umwuga w’igipolisi ari umurimo nk’iyindi atari ahantu ujya kuko wabuze akazi.

Ati “Njyewe mbere yo kuza gutangira amasomo anyemerera kwinjira muri Polisi nari nsanganywe akazi, ariko narakaretse mpitamo kuza mu gipolisi kuko nako ni akazi, si aho ujya kuko wabuze akazi nk’uko hari abajyaga babyibeshyaho.”

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ishuri rya PTS-Gishari mu bihe bitandukanye ryakiriye abapolisi bagera kuri 1/3 cy’abapolisi bose bari muri Polisi y’u Rwanda baje mu mahugurwa atandukanye.

Harimo amahugurwa yo kuzimya inkongi y’umuriro, amasomo y’ibanze ahabwa abapolisi bato bagiye gutangira akazi, abagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, gutwara imodoka, amahugurwa yo kurengera ibidukikije, amahugurwa ahabwa abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye b’umuryango w’abibumbye bagiye mu butumwa bw’amahoro n’andi atandukanye.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment