Coronavirus iteye u Rwanda igihombo kitoroshye


Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Nelly Mukazayire, yavuze ko kubera Coronavirus, zimwe mu nama zari kubera mu Rwanda zimuwe, ubu harimo gushakishwa amatariki mashya zaberaho bitewe n’aho icyorezo kigana.

Kuri uyu wa Mbere nibwo byemejwe ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu barindwi banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, gikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi.

Iki cyorezo cyatumye igihugu gisubika inama zitandukanye mu gukumira ikwirakwira ryacyo, ibintu bishobora kugira ingaruka ku rwunguko ruva mu kwakira inama.

Mu kiganiro na Televiziyo y’uRwanda, Mukazayire yavuze ko inama zasubitswe zirimo gushakirwa amatariki mashya, zitasubitswe burundu.

Yagize ati “Uyu mwaka hari hateganyijwe inama 147 zagombaga kuzatwinjiriza miliyoni $88 (asaga miliyari 83 Frw) aturuka mu bijyanye n’inama ndetse n’amahuriro mpuzamahanga.”

Yunzemo ati “Nk’uko bigaragara hose, iki cyorezo cyagiye gituma hari ibihinduka, ndetse muri urwo rwego rwacu, ubu hari inama zigeze kuri 20 zimuwe, zikaba zitarasubitswe burundu ahubwo zarimuwe, tukaba turimo tuvugana ndetse n’ababishinzwe, abazikurikirana, kugira ngo turebe aho zazashyirwa.”

Yavuze ko muri iki gihe impande bireba zikomeje gukurikirana aho ikwirakwira rya Coronavirus rigana mbere yo gufata indi myanzuro.

Yakomeje ati “Izo nama zari ziteganyijwe kwinjiza ageze kuri miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika, birumvikana ko ari nk’ikigereranyo cya 10% ugereranyije n’icyerekezo twari dufite muri uyu mwaka.

Yavuze ko kugeza ubu atavuga ko ari igihombo, kubera izo nama zitasubitswe burundu ahubwo zirimo gushakirwa amatariki mashya.

Yakomeje ati “Ariko kandi ni amafaranga atabashije kwinjira mu bukungu bw’igihugu muri uku kwezi kwa Werurwe na Mata nk’uko byari biteganyijwe. Ariko ingamba dufite ni ukugira ngo tuzimure, bityo ntibivemo igihombo mu bukungu bwacu.”

Nubwo hari inama zasubitswe muri aya mezi abiri, muri Kamena u Rwanda rurimo kwitegura kwakira inama izahuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo mu bihugu bikoresha Icyongereza, “CHOGM”.

Ni inama nayo izakirwa bitewe n’aho icyorezo cya Coronavirus kizaba kigeze, kuko ubuzima bw’abaturage bugomba kwitabwaho.

Mukazayire yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ubunyamabanga bwa Commonwealth kugira ngo barebe aho ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Coronavirus rigenda rigana, ariko ubundi imyiteguro irakomeje, tuzakomeza kugenda dukurikiza amabwiriza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rigenda ritanga, ndetse n’abazayitabira bazagendera ku byo Guverinoma y’u Rwanda n’ubunyamabanga bazaba bemeranyijwe.”

“Ariko byumvikane ko nubwo dukomeza kwitegura, ubuzima bw’abazayitabira nibwo bushyizwe imbere mrui byose, ariko ubundi imyiteguro yo irakomeza.”

Mukazayire avuga ko ibyo iyi nama izinjiriza u Rwanda bitarabarurwa, kuko usibye amafaranga azava mu bantu bazaza mu gihugu, ibyo yinjiza mu bukungu ari byinshi birimo n’imirimo iyishamikiyeho kuko byitezwe ko izitabirwa n’abantu bari hagati ya 6000-8000, barimo abayobozi b’ibihugu bazitabira CHOGM n’abazitabira inama zishamikiyeho zirimo iz’urubyiruko, abikorera n’izindi.

Uyu muyobozi yashimangiye ko nta gucika integer, aho yagize ati “Aho Guverinoma y’u Rwanda ihagaze ni ugukomeza kwitegura “CHOGM”, kandi turizera ko mu gihe izabamo Coronavirus itazaba ikiri icyorezo nk’uko iri uyu munsi. Ariko turakomeza kubikurikiranira hafi, kandi twizeye ko kugeza hagati muri Mata tuzaba tubona neza icyerekezo iki cyorezo kimaze gufata ku rwego mpuzamahanga. Dukomeje kubikurikirana ariko tunakomeza imyiteguro yose ya CHOGM.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, aheruka kubwira abikorera ko inama ya CHOGM, yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni 700 z’amadolari.

Kwakira inama ni imwemu nzira u Rwanda rwinjizagamo amafaranga menshi, kuko nko guhera muri Nyakanga 2018 kugeza muri Gashyantare 2-19, u Rwanda rwari rumaze kwinjiza miliyoni 52 z’amadolari.

Gusa magingo aya inama nyinshi zikomeje guhagarikwa, imwe muri zo ni iy’Umuryango ugamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All-SEforALL), watangaje ko wasubitse ihuriro wagombaga gukorera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, ryimurirwa ku matariki ya 16-18 Gashyantare 2021.

Source/RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment