Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijejwe ubufasha na Perezida Macron


Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko igihugu cye kizatanga ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza u Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Macron yavuze ko ubu bufatanye bwa gisirikare buzibanda cyane mu bijyanye n’iperereza, gusa yirinze kugira byinshi atangaza nk’uko urubuga rwa 7sur7 rwabitangaje.

Ati “U Bufaransa bushyize ingufu kimwe na RDC mu kurwanya iyi mitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano, rimwe na rimwe ikanafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.”

Perezida Macron yaboneyeho guhamagarira ibihugu byose byo mu karere birimo u Rwanda na Uganda, kwifatanya na Tshisekedi muri iki gikorwa avuga ko ari cyiza.

Macron atangaje ibi mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikomeje guhumbahumba imitwe yose ihungabanya umutekano irimo ADF, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi.

Perezida Tshsekedi we yagize ati “Nishimiye kubona u Bufaransa bugarutse muri iki kibazo ngo gikemuke, ndifuza kubona u Bufaransa bwongera kugaragara muri Afurika kandi iyo inshuti ifite ibibazo irafashwa.”

Perezida Macron yanatangaje ko yasinyanye amasezerano na Perezida Tshsekedi mu bijyanye n’iterambere, u Bufaransa bukazashora miliyoni 65 z’amayero azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Perezida Macron yavuze ko yifuza gusura RDC mu 2020 nyuma y’inama izahuza u Bufaransa na Afurika, izabera mu Mujyi wa Bordeaux muri Kamena.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment