Mulatu Teshome wayoboye Ethiopia yasuye u Rwanda


Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019, Perezida Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mulatu Teshome Wirtu n’itsinda ayoboye nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Uwahoze ari Perezida wa Ethiopia Mulatu yakiriwe na Perezida Paul Kagame

Mulatu Teshome Wirtu w’imyaka 62 yabaye Perezida wa Ethiopia kuva tariki 7 Ukwakira 2013 kugeza tariki 25 Ukwakira 2018. Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyo impande zombi zaganiriyeho.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze guhama ku buryo nta nzitizi ishobora kuwitambikamo ngo iburirwe umuti.

Ubwo yari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, ihuza abakuru b’ibihugu ku nshuro ya 28, Umukuru yatangaje ko umubano hagati y’impande zombi uhamye, kandi ushingiye ku bumwe no kuzuzanya.

Ati “Umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze kuba ubukombe ku buryo utapfa kunyeganyezwa. Ni urufunguzo rwo gucyemura ibibazo byose dushobora guhura nabyo.”

U Rwanda na Ethiopia bafitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana bya hafi mu bijyanye no guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.

U Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gukorera mu kirere cyabyo nta nkomyi.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment