Police yatanze inama ku bafite imodoka zitwara abagenzi


Nyuma y’impanuka zabaye mu minsi ibiri zigatwara ubuzima bw’abagera kuri 15, umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent Ndushabandi Jean Mari Vianey yasabye abafite kampani zitwara abagenzi kujya bazirikana ubuzima bw’abashoferi babo, ntibabananize, bakibuka ko abashoferi  nabo bakenera kuruhuka.

Yagize ati “Ba nyiri kampani barusheho kuzirikana abashoferi babo ndetse n’abagenzi batwaye. Nyiri kampani ajye abanza amenye niba umushoferi we yaruhutse bihagije mbere y’uko akora urugendo kugira ngo ataza kugira umunaniro”.

Impanuka yabereye i Karongi yatwaye ubuzima bw’abatari bake

Ibi byatangajwe nyuma y’aho habaye impanuka 2 zikomeye binavugwa ko zaturutse ku munaniro w’abashoferi, aho ejo hashize tariki 16 Nyakanga 2019 mu gitondo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, habaye impanuka  aho imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi 27 yataye umuhanda ihitana 11 hakomereka  ku buryo bukomeye 16.

Impanuka yabereye i Kayonza yatwaye ubuzima bw’abantu 3

Si i Karongi gusa habaye impanuka iturutse ku munaniro w’umushoferi, kuko mu karere ka Kayonza mu masaha y’ umugoroba nabwo imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi 33, yakoze impanuka, batatu muri bo bahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 30 bakomeretse barimo babiri barembye cyane. Abapfiriye muri iyi mpanuka ni umugabo, umugore n’umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe

Iyi mpanuka yatewe n’ uko umushoferi yageze mu ikorosi riri ahantu hazamuka, ikamyo iramusatira,  agiye gufata feri imodoka ihita isubira inyuma yibarangura ku musozi nk’ uko byatangajwe na Mberwa Semugisha Théogène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment