Intumwa ya rubanda muri Amerika yahishuye icyifuzo cye


Depite Justin Amash uhagarariye Leta ya Michigan mu Nteko Ishinga Amategeko, yatanze igitekerezo ko Trump yakweguzwa, abinyujije kuri Twitter, nyuma yo gusoma no gusesengura raporo yakozwe na Robert Mueller mu iperereza ku ruhare u Burusiya bwagize mu matora yagejeje Trump ku butegetsi mu 2016.

Depite Justin Amash yashinje Intumwa Nkuru ya Leta, William Barr, ko yayobeje abaturage ku byavuye muri raporo yerekanye ko habayeho uguhura kw’abari bahagarariye Trump mu matora ndetse ko habayeho imyanzuro yashoboraga kubangamira iperereza rya Mueller.

Amash yanditse kuri twitter ko ubusanzwe mu Itegeko Nshinga rya Amerika, Perezida ashobora kweguzwa igihe ahamijwe ibyaha by’ubugambanyi, ruswa, ibindi byaha bikomeye cyangwa atatiriye icyizere abaturage bamufitiye.

Ku bwe ngo raporo ya Mueller igaragaza “ibimenyetso bihagije byerekana ibangamirwa ry’ubutabera, kandi nta gushidikanya ko iyo aza kuba undi umuntu utari Perezida wa Amerika yagombaga kugezwa imbere y’urukiko hashingiwe kuri ibyo bimenyetso.”

Yavuze ko kweguzwa bidasaba ko icyaha nyirizina cyabayeho, ahubwo byakorwa igihe umuyobozi agaragaje imikorere idahwitse.

Nyamara  William Barr ngo yumvishije abantu ko nta cyaha Trump yakoze, abagize Inteko Ishinga Amategeko babyakira uko banafata imyanzuro mu masaha ya mbere iyo raporo ya paji 450 isohotse, kubera ko yarebaga uwo basangiye ishyaka kurusha kuba barabikoze bamaze gusoma raporo, ndetse ngo bake muri bo nibo bayisomye.

Mu gihe ngo abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomeza gukora begamiye cyane ku mashyaka yabo, ngo bizatuma hatagira igikorwa ku mikorere mibi ku buryo ngo imyanzuro ku makosa yakozwe ifatwa habanje kurebwa “niba ari Bill Clinton cyangwa Donald Trump.”

Mueller yagenzuye ibikorwa 10 bya Trump ku kubangamira ubutabera agamije guca intege iperereza yakorwagaho, ariko ntiyageze ku mwanzuro kuko akenshi amabwiriza Trump yatangaga atubahirizwaga cyangwa ibyo akoze bikaba biri mu bubasha bwe.

Abadepite benshi b’aba- démocrates bagiye basaba ko Trump yeguzwa, ariko ijwi nk’iryo ryari ritaraturuka mu ishyaka rya Trump ubwaryo. Gusa abandi benshi mu Nteko ntibakunze kuvuga rumwe kuri icyo gitekerezo.

Iyi raporo imaze gutuma abantu bagera kuri 35 bakurikiranwaho ibyaha barimo abenshi bakoranye na Trump yiyamamaza cyangwa bakoze mu buyobozi bwe akimara gutorwa.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.