Nyabihu: Ababyeyi beretswe ingaruka z’igihe kirekire zigera ku mwana wagwingiye


Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi mu Karere ka Nyabihu, cyatangijwe kuya 2 Gicurasi 2023, n’ Ihuriro ry΄imiryango itegamiye kuri leta igamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda ( Sun Alliance) yibukije ababyeyi bo muri aka Karere ko kutita ku mwana akagwingira aba ahawe umurage mubi w΄ubukene.

Umuyobozi uhagarariye gahunda za “Sun Alliance”, Muhamyankaka Venuste, asaba Akarere gushyira mu nshingano zabo za buri munsi guhagurukira ikibazo cy΄imirire mibi mu bana no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa kwabyo.

Ati “Gahunda yo kurwanya imirire mibi n΄igwingira mu bana bato twayiteguye kubera ko twabonaga ari ikibazo gihangayikishije, niyo mpamvu dusaba by΄umwihariko Uturere n΄abandi bafatanyabikorwa guhagurukira iki kibazo ndetse kigahabwa umwanya munini mu ngengo y΄imari ya buri mwaka.”

Yanashimangiye ko iyo umwana agwingiye aba arazwe ubukene kuko hari ibyo atabasha kwikorera neza ariko iyo yitaweho atanga umusaruro.

Ati “Iyo umubyeyi atitaye ku mwana akagwingira aba arazwe ubukene kuko ntiyabasha kwiga ngo abone ubumenyi bw’ibanze bumufasha kwiteza imbere”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal yemeje ko bari gushyira imbaraga mu bukangurambaga,  kandi bwizewemo ibisubizo byiza.

Ati “Iyo tubonye abaterankunga badufasha kurwanya imirire mibi mu bana bacu, aba ari amaboko akomeye, batangiye kubyumva, byatanze umusaruro mwiza kandi tuzakomeza kwigisha”.

Dusabimana Alice wo mu murenge wa Bigogwe yabwiye itangazamakuru ko yarwaje abana inshuro ebyiri bwaki, yemwe abona baba bafite ikibazo cyo kudakura neza, ariko yizeye ko abandi bana afite batazahura n’ibibazo by’imirire kuko bamaze gusobanukirwa n’uburyo umwana agomba gutegurirwa indyo yuzuye kugeza ku myaka 5.

Iyi gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi mu karere ka Nyabihu cyatangirijwe mu mirenge itatu yo muri Nyabihu irimo Shyira, Kabatwa na Rugera nyuma bukomereze mu yindi mirenge, dore ko aka Karere gafite abana bagwingiye bageze kuri 46,2%.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment