Inzego z’ibanze zitanga raporo z’ibinyoma zihanangirijwe


Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019 ubwo hatangizwaga ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yababwiye ko bagomba kurushaho kunoza igenamigambi ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze, iteka rigashingira ku mibare ifatika kandi itabeshya. Ati “Ndifuza kubibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare itariyo kuko bituma igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage.  Uyu muco utari mwiza bamwe bita gutekinika ugomba gucika burundu”.

Minisiti w’Intebe Dr Ngirente Edouard yaburiye inzego z’ibanze zitekinika raporo

Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazigera yihanganira umuyobozi uwo ariwe wese utanga imibare n’amakuru bitari byo. Ati “Ndasaba kandi buri muyobozi uri hano ko mbere yo gutanga imibare yajya abanza akabitekerezaho ndetse akagenzura ko imibare agiye gutanga isobanutse kandi ihuye n’ukuri kw’ibyakozwe. Aha rwose ndagira ngo tuhatinde. Imibare itariyo yangiza igenamigambi ry’igihugu”.

Minisitiri w’Intebe yanabasabye kwirinda ibikorwa bidindiza iterambere ry’igihugu nko kunyereza umutungo,  ruswa, gukurikirana abayobozi banze kwishyura amafaranga bagujije mu Mirenge Sacco, kwita kuri gahunda z’uburezi, guhagarika ikibazo cy’imirire mibi n’ibindi.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iri huriro

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko inzego z’ibanze arizo zigomba gufata iya mbere mu kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze, agaragaza ko iri huriro ryitezweho gukemura ibyo bibazo bikigaragara mu nzego zitandukanye.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment