Hasojwe ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri hanashimirwa Abarinzi b’Igihango


Mu gusoza Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John, yasobanuye ko buri mwaka bafatanya n’uyu muryango gushimira Abarinzi b’igihango. Mu kubatoranya, yibukije ko hashingirwa ku gusuzuma imyitwarire yaranze ugirwa Umurinzi w’igihango, irimo kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango bagezwaho ijambo na Perezida Paul Kagame

Kuri iyi nshuro, hatoranyijwe Umuhanzi Rugamba Cyprien; Musenyeri wa Diyozezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin; Mukandanga Dorothée wari umuyobozi wa “Ecole des Sciences infirmirèes de Kabgayi” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; n’Umuryango wa AERG.

Ifoto y’urwibutso ku barinzi b’igihango na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame

Mu izina ryabo, Musenyeri Hakizimana yashimiye Unity Club ariko agaragaza kwicisha bugufi, ko iryo shimwe batari barikwiye kuko nta kidasanzwe bakoze, kubera imbaga yishwe.

Ati “N’icyakozwe cyose si umuntu wagikoze ku ngufu ze cyangwa ku mbaraga ze ahubwo ni Imana yabidufashijemo. Niyo igomba guhabwa ikuzo n’icyubahiro twe tugaca bugufi.”

Perezida Paul Kagame witabiriye uyu muhango yashimye uko Musenyeri Hakizimana yitwaye mu gihe cya Jenoside, wagararagaje kurwana ku batutsi bari bamuhungiyeho kugeza n’aho yitesheje kujya gushyingura umubyeyi we, yanga kubasiga ngo batabica. Iryo ngo rikaba isomo ku Banyarwanda.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bari bitabiriye iyi mihango

Ati “Uko ni uguhitamo guhereye ku myumvire y’agaciro ushaka kwiha cyangwa se uko uha agaciro ubuzima bw’abandi.”

Yanashimiye abashyizwe muri iki cyiciro bose, ati “muri bo, mu mibereho yabo, hari uburyo biyubatsemo byatumye bakora kiriya gikorwa cyabaturutseho ariko kitabagarukiyeho: Guha agaciro buri muntu, ndetse no kwitanga witangira mugenzi wawe.”

Musenyeri Hakizimana Célestin ashimirwa ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarengeye abamuhungiyeho barenga 2000 muri St Paul; kandi nta yindi ntwaro yari afite, yifashishije umutima w’ubumuntu no kwitanga.

Yagombye kugurira Interahamwe kugira ngo zitica abamuhungiyeho, abashakira amazi yo kunywa.

Rugamba Cyprien we abicishije mu bihangano bye (mu bitabo 30 yanditse no mu ndirimbo 150 yasize), yakanguriye Abanyarwanda indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ikindi ntiyatinye gusaba ko amoko yakurwa mu ndangamuntu, ndetse ko ibitangazamakuru bibiba urwango nka RTLM byahagarikwa.

Ku wa 7 Mata 1994 abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bamwicanye n’umugore we n’abana batandatu.

Mukandanga Dorothée we mu gihe cya Jenoside yayoboraga ishuri ry’abaforomo rya Kabgayi.

Yarwanye ku banyeshuri bagera kuri 50 bari basigaye ku ishuri, ahangana n’Interahamwe zashakaga kubica no kubafata ku ngufu.

Ku wa 12 Gicurasi 1994, ahurujwe n’umuzamu, yatabaye abanyeshuri mu ijoro, bari batewe n’abasirikare n’interahamwe. Abicanyi babonye ko yitambika ntibagere ku migambi mibisha yabo, bamujyanye mu biro bye barahamutsinda.

Umuryango AERG wo ushimirwa ko hari ibibazo bishingiye kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari bibangamiye abanyeshuri, washakiye ibisubizo.

 

TETA  Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment