Agahenge k’iminsi 3 katangajwe na Vladimir Putin w’u Burusiya gakomeje kuvugisha benshi

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya (Kremlin) byatangaje ko agahenge kazatangira mu gitondo cyo ku wa 8 Gicurasi kugeza ku wa 11 Gicurasi, igihe gihura n’ibirori byo kwizihiza intsinzi y’Ubumwe bw’Abasoviyete mu ntambara ya kabiri y’Isi yose.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yasubije asaba agahenge karambye k’iminsi nibura 30.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uri mu biganiro bigamije guhagarika intambara hagati y’impande zombi, yatangaje ko ashaka ko hagerwaho amasezerano arambye nk’uko byemezwa n’Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House).

Abatari bake baribaza niba iri tangazo rya Putin ari umugambi w’ukuri wo kurangiza intambara cyangwa niba ari amayeri ya Kremlin agamije kwigaragaza neza imbere ya Trump.

Si ubwa mbere Kremlin itangaje agahenge; vuba aha yigeze gutangaza agahenge nk’ako ku mpamvu z’iyobokamana (Pasika). Nubwo byavugwaga ko imirwano yagabanutse, impande zombi zakomeje kwishinjanya kurenga ku masezerano inshuro nyinshi.

Kugeza ubu, habayeho nibura inshuro zirenga 20 zo kugerageza gutanga agahenge muri Ukraine ariko zose zarapfubye, ndetse hari aho imirwano yaturikaga nyuma y’iminota mike gusa atangajwe.

Agahenge gaheruka, ku gihe cya Pasika, ntikagize icyo kamaze uretse kugabanya urusaku rw’amasasu. Impande zombi zakomeje kwishinjanya kukarenga.

Mu itangazo ryo ku wa mbere, Kremlin yavuze ko Perezida Putin atangaje agahenge “ku mpamvu z’ubutabazi.” Rigira riti: “U Burusiya burizera ko na Ukraine izubahiriza uru rugero. Niramuka irurenzeho, ingabo z’u Burusiya zizabyitwaramo mu buryo bukwiriye kandi bwihariye.”

U Burusiya bwavuze ko bwiteguye ibiganiro by’amahoro nta na kimwe busabye, kugira ngo hatorwe umuti urambye w’ikibazo cya Ukraine, ndetse no gukorana neza n’ibihugu by’inshuti ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yasubije ko niba u Burusiya bushaka amahoro koko, “bugomba guhagarika intambara ako kanya.”

Abinyujije kuri X (Twitter) yagize ati: “Kuki twategereza kugeza ku wa 8 Gicurasi? Niba amasasu ashobora guhagarara uyu munsi, bishoboka ko yahagarara kuva uyu munsi mu minsi 30. Agahenge kagomba kuba k’ukuri, si ku nyungu za dipolomasi gusa.”

Yavuze ko Ukraine yiteguye gushyigikira “amasezerano yuzuye kandi arambye yo guhagarika intambara,” kandi ko ari byo igihugu cye gikomeje gusaba.

Karoline Leavitt, umuvugizi wa White House, yavuze ko Trump “arimo kurushaho kurakazwa n’abayobozi b’impande zombi. Ashaka kubona amasezerano nyakuri yo guhagarika imirwano.Nubwo Putin yatangaje agahenge gato, Perezida Trump yifuza ko amaraso ameneka ahagarara burundu.”

Iri tangazo rije mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko iyi ari “icyumweru cy’ingenzi cyane” mu biganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Washington imaze igihe igerageza gushaka uko impande zombi zabona ibisubizo, ariko itangaza ko ishobora kureka kubigiramo uruhare niba nta ntambwe iterwa.

Putin arifuza cyane kugaragaza ko u Burusiya bushaka amahoro, by’umwihariko imbere ya Trump, mu gihe Ukraine yakiriye icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika imirwano by’igihe kirekire.

Iri tangazo rije nyuma y’uko Trump yagaragaje akababaro ku bitero u Burusiya bukomeje gukora muri Ukraine.

Intambara yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022, u Burusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’agace ka Crimea bwigaruriye mu 2014.

Abantu ibihumbi amagana bamaze kugwa cyangwa gukomereka kuva intambara yatangira.

U Burusiya bwashatse gukoresha iri tangazo nk’ikimenyetso cyo kwereka Amerika ko bushaka amahoro, buvuga ko Ukraine ari yo yanga guhagarika intambara.

Ariko amagambo mashya ya Trump yerekana ko atemera ibyo u Burusiya buvuga. Ku rubuga rwe rwa Truth Social, mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yavuze ko nta mpamvu Putin yari afite yo kurasa mu duce dutuwe n’abasivili mu minsi yashize.

Yagize ati: “Ibi bituma nibaza niba koko ashaka amahoro, cyangwa ari kumbeshya. Hari abantu benshi barimo gupfa!!!”

None se, agahenge katangajwe na Putin koba ari andi mayeri yo kwereka Amerika ko ari u Burusiya bufite umutima mwiza muri iyi ntambara?

Niba ari uko bimeze, ibisobanuro bya Leavitt bisa n’ibigaragaza ko Amerika itabyemera. Ibi bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko Trump yatangiye gutakaza ukwihangana kuri Kremlin, nubwo aherutse kunenga cyane Perezida Zelensky.

Abategetsi bakuru b’u Burusiya batangiye gukoresha agahenge ka Putin k’iminsi itatu nk’uburyo bwo kwerekana ko Ukraine atari iyashobora.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Vyacheslav Volodin, yabwiye televiziyo ya Leta ati: Nta wamenya niba Zelensky yemera icyemezo cy’umukuru w’igihugu cyacu cyo gutangaza aka gahenge.”

Ariko amagambo nk’aya avugiwe hafi y’itangazwa ry’agahenge ntasiga icyizere gihamye.

Source: BBC

IZINDI NKURU

Leave a Comment